Tuesday, December 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

radiotv10by radiotv10
02/12/2025
in MU RWANDA
0
Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera
Share on FacebookShare on Twitter

Impanuka yabereye ahazwi nka ‘Peyaje [Payage]’ mu mujyi wa Kigali, yahitanye ubuzima bw’abantu bane, aho bikekwa ko yatewe no kuba umushoferi wari utwaye imodoka yagonze abantu, atari yakamenyera gutwara ikinyabiziga n’imihanda, dore ko yari amaranye uruhushya ukwezi kumwe.

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda uturuka mu Mujyi rwagati werecyeza ahazwi nko mu kanogo, aho iyi modoka yagonze izindi n’abantu.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yo mu bwoko bwa KIA Sorento, bivugwa ko yageze muri uyu muhanda, akanyura mu cyerekezo kitari icye kuko igice kimwe cyari cyafunzwe, ari na bwo yagonganga ibinyabiziga byari biri mu cyerekezo cyabyo, ndetse n’abaturage bari mu mirimo yo gukora umuhanda.

Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka, bavuze ko abantu bane bahise bahasiga ubuzima, mu gihe hari n’abandi bakomeretse bikabije.

Umwe mu baturage, avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yakoze impanuka, yinjiye mu muhanda bari bafunze, bigaragara ko yari ataramenyera imihanda no gutwara ikinyabiziga.

Ati “Yageze muri Feu rouge, ahageze asanga abantu bari kwambuka barabisikana, umushoferi aragenda agonga izindi modoka n’abantu bane, abandi babiri barakomereka, bane muri bo bahise bapfa ako kanya, abandi babajyana kwa muganga.”

Mugenzi we na we yagize ati “Iriya modoka yaturutse haruguru iri kwiruka cyane, niba yari yabuze feri ntabwo mbizi, ageze aho umuhanda bawufunze bamuhagaritse yanga guhagarara, arakomeza.”

Undi na we yagize ati “Urebye n’umuhanda ashobora kuba atari awumenyereye kuko perime ye basanze yari imaze ukwezi kumwe. Abakoraga mu muhanda, ni bo bahise bapfa, hapfuye bane, undi wari ugiye muri ambulance na we ahise apfiramo, abandi bagiye kwitabwaho, ariko ntabwo tuzi niba bari bubeho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi yavuze ko iyi modoka yakoze impanuka, yari ivuye mu mujyi yerecyeza mu kanogo.

Ati “Umushoferi wari uyitwaye, ageze muri feu rouge z’aho bakunda kwita Payage, kubera ko umuhanda wari ufunze hari abari gukora umuhanda hepfo, hari hari icyapa kimubuza gukomeza hari n’abapolisi, we rero kubera umuvuduko yari ariho n’ibindi tutaramenya turacyakomeza dukora iperereza ngo turebe, yanyuze mu cyerekezo cy’izizamuka ni ukuvuga Sens Unique, ni umuhanda atagombaga kunyuramo, aramanuka aragenda ni bwo yagongaga abo bantu bari mu kazi batunganya umuhanda, bane bitaba Imana.”

SP Kayigi avuga kandi ko hari n’abandi babiri bari muri aka kazi bakomerekeye muri iyi mpanuka, ndetse umushoferi wari utwaye iyi modoka akaba yanagonze izindi modoka ebyiri yasanze muri feu rouge, akazogonga, na zo zakomerekeyemo abantu babiri ariko bidakanganye.

Uyu wari utwaye iyi modoka yahise afatwa atabwa muri yombi, mu gihe imirambo y’abitabye Imana yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kacyiru, mu gihe abakomeretse bajyanywe mu Bitaro binyuranye mu Mujyi wa Kigali.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Related Posts

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

by radiotv10
02/12/2025
0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, byatangaje ko kuri uyu wa Kane Donald Trump yakira Perezida w’u...

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

by radiotv10
02/12/2025
0

Nyuma y’igisa n’igitero cyagabwe n’itsinda ry’insoresore zari zitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro ku manywa y’ihangu mu Murenge wa Kabacuzi mu...

Amasezerano azasinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi yashoboka mbere yuko 2025 irangira?-Min.Nduhungirehe yabivuzeho

Eng.-White House confirms expected Peace Agreement to be signed by Presidents Kagame and Tshisekedi

by radiotv10
02/12/2025
0

The office of the President of the United States has announced that this Thursday, Donald Trump will host the President...

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo batatu binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
01/12/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame; yashyize mu myanya abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuhinzi mushya, n'Abanyamabanga ba Leta babiri barimo...

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

Bahoze ari abakozi ba Leta ariko bamaze imyaka 20 mu marira batazi uzayabahoza

by radiotv10
01/12/2025
0

Hari abahoze ari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Murara mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko mu...

IZIHERUKA

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera
MU RWANDA

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

by radiotv10
02/12/2025
0

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

02/12/2025
AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi

AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi

02/12/2025
Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

02/12/2025
Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

Icyakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye abaturage bo mu gace kamwe mu Rwanda

02/12/2025
Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

Perezida Trump yongeye kuvuga ku mugambi uzatuma abo mu Bihugu bikennye badakandagira muri America

02/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Agezweho ku mirwano yo muri Congo ihagaze n’aho AFC/M23 ibona ibintu byerecyeza

AMAKURU MASHYA: Ndayishimiye yahagurutse i Burundi agiye mu muhango uzahuza Perezida Kagame na Tshisekedi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.