Nyuma y’amezi macye, ibintu byifashe neza muri Rayon Sports aho abahoze mu buyobozi bw’iyi kipe bongeye kunga ubumwe, ubu haravugwa undi mwuka mubi wongeye gututumbamo, ushingiye ku mwenda wa Miliyoni 85 Frw wishyuzwa na Munyakazi Sadate wigeze kuyobora iyi kipe, mu gihe ubuyobozi bwayo buvuga ko uwo mwenda utabayeho.
Aya mafaranga arayishyuze kubera gutenguhwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe, ku masezerano bari bagiranye bukaza kumuca ruhinganyuma.
Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Munyakazi Sadate, yavuze ko aya mafaranga asaba kwishyurwa atandukanye n’inkunga yagiye aha Rayon Sports ahubwo yo yayatanze nk’ideni.
Yagize ati “Amasezerano nagiranye n’iyi kipe harimo gucuruza ibirango by’iyi kipe ndetse n’imyambaro, none isoko barihaye abandi bantu, abantu bakwiye kumenya gutandukanya umwenda ndetse n’inkunga, iyo umuntu akugurije mugirana amasezerano mukandikirana ndetse mukagaragaza n’icyo uwo muntu agiye gukoresha ayo mafaraga.”
Munyakazi Sadate akomeza avuga ko atari we wa mbere wishyuje Rayon, ariko ko niba itabona inyishyu, bakwiye kubimwerurira na we akaba yagira ibyemezo afata.
Ati “Niba badashoboye kunyishyura bazambwire turebe niba batabishoboye. Ntabwo ari ubwa mbere umuntu yaba asoneye undi, na Banki hari igihe ikwishyuza ikageraho ikagushyira muri ba bihemu.”
Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sport, Twagirayezu Thaddée avuga ko nta mwenda iyi kipe ibereyemo Munyakazi Sadate.
Ati “Sadate niwe wagombaga kubona inyungu kuri ibyo bintu (Amasezerano) ari na we muyobozi wa Rayon Sports? ntabwo ari umuyobozi yigeze atwereka uburyo ayo masezerano yayashyize mu bikorwa na we, twamubwiye ko dukurikije ibyo yaduhaye kugira ngo tuganireho nta mpamvu yo gutakaza umwanya kuko nta kintu kirimo kirimo gituma tuganira.”
Umuyobozi w’icyubahiro wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, na we yungamo avuga ko n’ayo masezerano avugwa na Sadate atazwi muri Rayon Sports.
Ati “Ayo masezerano Sadate avuga yabereka uwo bayasinyanye, uwakiriye amafaranga ndetse n’igihe yayakiriye. Rayon ifite imyenda ndetse na bo iyifitiye baranditse bari kugenda bishyurwa, mu bo ifitiye ideni, Munyakazi Sadate ntabwo arimo.”
Munyakazi Sadate, mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports yishyuza miliyoni 85 Frw yagiye ayiguriza mu bihe bitandukanye ndetse n’ibitarubahirijwe mu masezerano kompanyi ze ebyiri MK Sky Vision LTD na Brothers Marketing Group Ltd zagiranye n’iyi kipe.
Aime Augustin
RADIOTV10