Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibirambuye ku ntandaro y’umwuka utari mwiza wongeye gututumba muri Rayon n’ibivugwa n’impande zose

radiotv10by radiotv10
20/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibirambuye ku ntandaro y’umwuka utari mwiza wongeye gututumba muri Rayon n’ibivugwa n’impande zose
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amezi macye, ibintu byifashe neza muri Rayon Sports aho abahoze mu buyobozi bw’iyi kipe bongeye kunga ubumwe, ubu haravugwa undi mwuka mubi wongeye gututumbamo, ushingiye ku mwenda wa Miliyoni 85 Frw wishyuzwa na Munyakazi Sadate wigeze kuyobora iyi kipe, mu gihe ubuyobozi bwayo buvuga ko uwo mwenda utabayeho.

Aya mafaranga arayishyuze kubera gutenguhwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe, ku masezerano bari bagiranye bukaza kumuca ruhinganyuma.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Munyakazi Sadate, yavuze ko aya mafaranga asaba kwishyurwa atandukanye n’inkunga yagiye aha Rayon Sports ahubwo yo yayatanze nk’ideni.

Yagize ati “Amasezerano nagiranye n’iyi kipe harimo gucuruza ibirango by’iyi kipe ndetse n’imyambaro, none isoko barihaye abandi bantu, abantu bakwiye kumenya gutandukanya umwenda ndetse n’inkunga, iyo umuntu akugurije mugirana amasezerano mukandikirana ndetse mukagaragaza n’icyo uwo muntu agiye gukoresha ayo mafaraga.”

Munyakazi Sadate akomeza avuga ko atari we wa mbere wishyuje Rayon, ariko ko niba itabona inyishyu, bakwiye kubimwerurira na we akaba yagira ibyemezo afata.

Ati “Niba badashoboye kunyishyura bazambwire turebe niba batabishoboye. Ntabwo ari ubwa mbere umuntu yaba asoneye undi, na Banki hari igihe ikwishyuza ikageraho ikagushyira muri ba bihemu.”

Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sport, Twagirayezu Thaddée avuga ko nta mwenda iyi kipe ibereyemo Munyakazi Sadate.

Ati “Sadate niwe wagombaga kubona inyungu kuri ibyo bintu (Amasezerano) ari na we muyobozi wa Rayon Sports? ntabwo ari umuyobozi yigeze atwereka uburyo ayo masezerano yayashyize mu bikorwa na we, twamubwiye ko dukurikije ibyo yaduhaye kugira ngo tuganireho nta mpamvu yo gutakaza umwanya kuko nta kintu kirimo kirimo gituma tuganira.”

Umuyobozi w’icyubahiro wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, na we yungamo avuga ko n’ayo masezerano avugwa na Sadate atazwi muri Rayon Sports.

Ati “Ayo masezerano Sadate avuga yabereka uwo bayasinyanye, uwakiriye amafaranga ndetse n’igihe yayakiriye. Rayon ifite imyenda ndetse na bo iyifitiye baranditse bari kugenda bishyurwa, mu bo ifitiye ideni, Munyakazi Sadate ntabwo arimo.”

Munyakazi Sadate, mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports yishyuza miliyoni 85 Frw yagiye ayiguriza mu bihe bitandukanye ndetse n’ibitarubahirijwe mu masezerano kompanyi ze ebyiri MK Sky Vision LTD na Brothers Marketing Group Ltd zagiranye n’iyi kipe.

Munyakazi Sadate arishyuza Miliyoni 85Frw
Perezida wa Rayon avuga ko uwo mwenda utabayeho
Paul Muvunyi na we yabiteye utwatsi

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

RIB yatanze umuburo ku bya ‘House Party’ byiharajwe n’urubyiruko nyuma y’ibyabereye hamwe

Next Post

Maj.Gen. Nkubito yahaye ubutumwa abo muri FDLR baza gutata aho abasirikare b’u Rwanda bari

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Maj.Gen. Nkubito yahaye ubutumwa abo muri FDLR baza gutata aho abasirikare b’u Rwanda bari

Maj.Gen. Nkubito yahaye ubutumwa abo muri FDLR baza gutata aho abasirikare b’u Rwanda bari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.