Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibiri gukorerwa abimukira mu Bwongereza hari ababinenga babifashe nko kubadabagiza

radiotv10by radiotv10
07/03/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ibiri gukorerwa abimukira mu Bwongereza hari ababinenga babifashe nko kubadabagiza
Share on FacebookShare on Twitter

Abashaka ubuhungiro bari mu Bwongereza bari kujyanwa mu butembere bwo guhaha, kugira ngo bidagadure binabarinde umunabi, nyuma y’uko hari abateje akaduruvayo mu kigo babamo, mu gihe hari Abongereza batangiye kubitwama bavuga ko bidakwiye.

Aba bashaka ubuhungiro bari kujyanywa mu maduka guhaha nyuma y’uko bamwe muri 400 bacumbikiwe mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, bashyamiranye bitewe n’ubwihebe.

Igikorwa cyo kubajyana mu maguriro, kigamije kubafasha kunezerwa, kugira ngo ubwihebe bwo kuba bari mu kigo budatuma kongera gushyamirana.

Uru rugomo rw’abimukira rwakunze kuvugwa mu bacumbikiwe ku Kibuga cy’indege cya Essex, ahari abimukira babarirwa mu bihumbi, barimo benshi binjiye nyuma yo kwambuka umupaka.

David Neal wahoze ari umwe mu bashinzwe kurinda umupaka, yasuye iki kigo kiri hafi ya Braintree mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize ndetse no muri Gashyantare 2024, nyuma y’uko muri icyo kigo havuzwe ubushyamirane hagati y’abimukira baturutse mu Bihugu bitandukanye.

Yavuze ko urwo rugomo ruterwa no “kwiheba kubera kuba ahantu hamwe” anaboneraho gutanga umuburo ko “ibi bishobora kuzongera ibyaba, birimo no kuba bashumika aho bacumbikiwe.”

Daily Mail ivuga ko muri iyi minsi, hari kugaragara imodoka zo mu bwoko bwa Minibus zinjirwamo n’aba bimukira muri buri minota 15, zikabajyana mu butembere zikabagarura bamaze gufata akayaga ko hanze banarusheho kumva ko bitaweho.

Umuturage witwa Marion Parker wo muri aka gace, yavuze ko bisekeje kubona abo bantu basohoka mu modoka bajya guhaha.

Abatuye muri aka gace kandi bavuga ko ibiri gukorerwa aba bimukira n’abashaka ubuhungiro, bihabanye na politiki yo guca intege abifuza kwinjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umwe mu bayobozi yagize “Ese ubwo biratanga ubuhe butumwa ku bandi bifuza kuza hano? Murabakoresha ingendo bidegembya mu mijyi ngo bagiye guhaha. Mu by’ukuri birasekeje.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ndwanya uburyo bwo kwita ku binjira. Ariko ibi bisa n’ibiri guca intege itegeko ryo kugabanya ubwiyongere bw’abimukira. None kuki Abongereza badafite aho kuba, bo badakorerwa ingendo nk’izo zo kujya guhaha?”

Ibi bibaye mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje gukora ibishoboka kugira ngo amasezerano yagiranye n’iy’u Rwanda agamije kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro, ishyirwe mu bikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 16 =

Previous Post

Kayonza: Abamotari bahishuye impamvu hari ahantu batagipfa gutwara igitsinagore mu masaha y’ijoro

Next Post

Uwari uhanganye na Trump yakuyemo ake karenge asigira ubutumwa abamushyigikiye

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari uhanganye na Trump yakuyemo ake karenge asigira ubutumwa abamushyigikiye

Uwari uhanganye na Trump yakuyemo ake karenge asigira ubutumwa abamushyigikiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.