Abashaka ubuhungiro bari mu Bwongereza bari kujyanwa mu butembere bwo guhaha, kugira ngo bidagadure binabarinde umunabi, nyuma y’uko hari abateje akaduruvayo mu kigo babamo, mu gihe hari Abongereza batangiye kubitwama bavuga ko bidakwiye.
Aba bashaka ubuhungiro bari kujyanywa mu maduka guhaha nyuma y’uko bamwe muri 400 bacumbikiwe mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, bashyamiranye bitewe n’ubwihebe.
Igikorwa cyo kubajyana mu maguriro, kigamije kubafasha kunezerwa, kugira ngo ubwihebe bwo kuba bari mu kigo budatuma kongera gushyamirana.
Uru rugomo rw’abimukira rwakunze kuvugwa mu bacumbikiwe ku Kibuga cy’indege cya Essex, ahari abimukira babarirwa mu bihumbi, barimo benshi binjiye nyuma yo kwambuka umupaka.
David Neal wahoze ari umwe mu bashinzwe kurinda umupaka, yasuye iki kigo kiri hafi ya Braintree mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize ndetse no muri Gashyantare 2024, nyuma y’uko muri icyo kigo havuzwe ubushyamirane hagati y’abimukira baturutse mu Bihugu bitandukanye.
Yavuze ko urwo rugomo ruterwa no “kwiheba kubera kuba ahantu hamwe” anaboneraho gutanga umuburo ko “ibi bishobora kuzongera ibyaba, birimo no kuba bashumika aho bacumbikiwe.”
Daily Mail ivuga ko muri iyi minsi, hari kugaragara imodoka zo mu bwoko bwa Minibus zinjirwamo n’aba bimukira muri buri minota 15, zikabajyana mu butembere zikabagarura bamaze gufata akayaga ko hanze banarusheho kumva ko bitaweho.
Umuturage witwa Marion Parker wo muri aka gace, yavuze ko bisekeje kubona abo bantu basohoka mu modoka bajya guhaha.
Abatuye muri aka gace kandi bavuga ko ibiri gukorerwa aba bimukira n’abashaka ubuhungiro, bihabanye na politiki yo guca intege abifuza kwinjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umwe mu bayobozi yagize “Ese ubwo biratanga ubuhe butumwa ku bandi bifuza kuza hano? Murabakoresha ingendo bidegembya mu mijyi ngo bagiye guhaha. Mu by’ukuri birasekeje.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo ndwanya uburyo bwo kwita ku binjira. Ariko ibi bisa n’ibiri guca intege itegeko ryo kugabanya ubwiyongere bw’abimukira. None kuki Abongereza badafite aho kuba, bo badakorerwa ingendo nk’izo zo kujya guhaha?”
Ibi bibaye mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje gukora ibishoboka kugira ngo amasezerano yagiranye n’iy’u Rwanda agamije kohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro, ishyirwe mu bikorwa.
RADIOTV10