Impunzi z’Abanyekongo ziri i Bujumbura mu Burundi, zatashywe n’ubwoba kubera ibikorwa byo gufata no gusaka bamwe muri bo bimaze iminsi bikorwa n’igipolisi cya kiriya Gihugu, ndetse bamwe bakirukanwa bagasubizwa mu Gihugu cyabo nyamara barakivuyemo bagihunze.
Amakuru dukesha SOS Medias Burundi, avuga ko i Bujumbura hamaze iminsi hari umukwabu wo gufata no gusaka Abanyekongo bari muri uyu mujyi.
Iki kinyamakuru kivuga ko umukwabu uheruka wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 03 Ukwakira mu gace ka Mutakura ko mu majyaruguru ya Burujumbura, aho Igipolisi cy’u Burundi cyakoze isaka ridasanzwe, ryasize abiganjemo impunzi z’Abanyekongo zifashwe, zizizwa kuba zidafite ibyangombwa bizemerera gutura i Bujumbura.
Mu minsi ine mbere yo ku wa Gatanu, nanone habaye umukwabu nk’uyu mu Ntara ya Cibitoke, wasize hari benshi batawe muri yombi, aho bamwe bamaze iminsi bafungiye muri za Kasho, bakaza kurekurwa ari uko buri umwe yishyuye ibihumbi 200 by’amarundi.
Ni mu gihe abo byagaragaye ko badafite ibyangombwa, bahise boherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banyujijwe ku Mupaka wa Gatumba-Kavimvira, mu gihe nyamara bivugwa ko ari impunzi zari zarahunze Igihugu cyabo.
Umwe mu Banyekongo bafite ijambo muri Kominote y’ababa i Bujumbura, yamaganye yivuye inyuma ibiriho bikorerwa bene wabo muri iki Gihugu cy’u Burundi.
Yagize ati “U Burundi ni Igihugu cy’inshuti na DRC. Ntitwumva uburyo abantu bakomeje gutabwa muri yombi ku bwinshi ndetse bakanirukanwa. Bamwe mu bantu bacu bari koherezwa mu bice bisanzwe birimo ibibazo by’umutekano.”
Yakomeje agira ati “Abandi ntibashaka kwaka ibyangombwa by’ubuhunzi kuko basanzwe bambuka umupaka kubera imirimo bakora kugira ngo batunge imiryango yabo hano i Bujumbura. Turasaba Guverinoma y’u Burundi guhagarika ibi bikorwa bibangamira Abanyekongo.”
Uyu Munyekongo uba i Bujumbura yakomeje avuga ko ariya mande acibwa Abanyekongo bafatwa ndetse no kohereza bamwe, bigira ingaruka ku miryango myinshi, agasaba Ambasade y’Igihugu cy’iwabo ko yaganira n’ubutegetsi bw’u Burundi, kugira ngo ibi bikorwa byo gutandukanya imiryango bihagarare.
RADIOTV10