Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibishobora gukurikira nyuma yuko M23 yigaruriye akandi gace n’uburyo yagafashe

radiotv10by radiotv10
21/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yamaganye icyemezo cyafashwe bitunguranye n’ubutegetsi bwa Congo inavuga ikicyihishe inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imirwano ikomeye, umutwe wa M23 wafashe agace ka Kalembe ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo katumye uyu mutwe ubu umaze kugera muri Teritwari eshanu.

Aka gace kafashwe na M23 kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije uyu mutwe, n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo Nyatura APCLS na NDC-R, isanzwe ifatanya n’igisirikare cya Congo (FARDC).

Uyu mutwe wa M23 ufashe aka gace ko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, n’ubundi usanzwe ufitemo imbaraga, dore ko uhafite ibice byinshi ugenzura.

Abasesenguzi bemeza ko aka gace kafashwe na M23, kari mu miterere myiza, kuko gashobora kuyifasha gufata utundi duce.

Uyu mutwe wamaze kugera muri Teritwari enye (Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, na Lubero) muri esheshatu z’Intara ya Kivu ya Ruguru, uragaragaza ko ushobora no gufata utundi cuce two muri Beni dushobora kuyifasha kwinjira mu zindi Ntara zihana imbibi n’iyi ya Kivu ya Ruhuru.

Umudepite uhagarariye agace ka Walikale, Willy Mishiki yagaragaje akamaro k’aka gace kafashwe na M23 ka Kalembe, aho yagize ati “Iyi ntambara ubu noneho yahinduye isura…Kalembe ni agace ka nyuma katuma binjira mu Ntara za Tshopo, Kivu y’Epfo na Maniema, byuuma barushaho kwinjira mu bindi bice by’Igihugu.”

Imirwano yahanganishije umutwe wa M23 n’indi mitwe ifatanya na FARDC kuri iki Cyumweru, yasize abaturage benshi bo mu gace ka Kalembe bahungiye ku mipaka, irimo uwa Malemo, wa Kashuga, n’uwa Ihula.

Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko utazigera wihangana mu gihe hari imitwe ikomeje guhonyora uburenganzira bw’abantu nko kwica inzirakarengane, ahubwo ko uzajya ujya kurwanya ibyo bikorwa aho byaba bikorerwa hose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 14 =

Previous Post

Kenya: Rigathi Gachagua yahishuye icyemezo cyamutunguye yafatiwe na Perezida Ruto

Next Post

Menya amakuru y’ingenzi kuri CHOGM ikurikiye iyabereye mu Rwanda

Related Posts

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington,...

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya amakuru y’ingenzi kuri CHOGM ikurikiye iyabereye mu Rwanda

Menya amakuru y’ingenzi kuri CHOGM ikurikiye iyabereye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.