Nyuma y’imirwano ikomeye, umutwe wa M23 wafashe agace ka Kalembe ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo katumye uyu mutwe ubu umaze kugera muri Teritwari eshanu.
Aka gace kafashwe na M23 kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije uyu mutwe, n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo Nyatura APCLS na NDC-R, isanzwe ifatanya n’igisirikare cya Congo (FARDC).
Uyu mutwe wa M23 ufashe aka gace ko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, n’ubundi usanzwe ufitemo imbaraga, dore ko uhafite ibice byinshi ugenzura.
Abasesenguzi bemeza ko aka gace kafashwe na M23, kari mu miterere myiza, kuko gashobora kuyifasha gufata utundi duce.
Uyu mutwe wamaze kugera muri Teritwari enye (Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, na Lubero) muri esheshatu z’Intara ya Kivu ya Ruguru, uragaragaza ko ushobora no gufata utundi cuce two muri Beni dushobora kuyifasha kwinjira mu zindi Ntara zihana imbibi n’iyi ya Kivu ya Ruhuru.
Umudepite uhagarariye agace ka Walikale, Willy Mishiki yagaragaje akamaro k’aka gace kafashwe na M23 ka Kalembe, aho yagize ati “Iyi ntambara ubu noneho yahinduye isura…Kalembe ni agace ka nyuma katuma binjira mu Ntara za Tshopo, Kivu y’Epfo na Maniema, byuuma barushaho kwinjira mu bindi bice by’Igihugu.”
Imirwano yahanganishije umutwe wa M23 n’indi mitwe ifatanya na FARDC kuri iki Cyumweru, yasize abaturage benshi bo mu gace ka Kalembe bahungiye ku mipaka, irimo uwa Malemo, wa Kashuga, n’uwa Ihula.
Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko utazigera wihangana mu gihe hari imitwe ikomeje guhonyora uburenganzira bw’abantu nko kwica inzirakarengane, ahubwo ko uzajya ujya kurwanya ibyo bikorwa aho byaba bikorerwa hose.
RADIOTV10