• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro bishidikanywaho by’uwafatanywe igikapu cy’urumogi yiyoberanyije nk’utwaye umuzigo usanzwe

radiotv10by radiotv10
08/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibisobanuro bishidikanywaho by’uwafatanywe igikapu cy’urumogi yiyoberanyije nk’utwaye umuzigo usanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko wafatiwe mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, atwaye igikapu kirimo ibilo 15 by’urumogi, yisobanuye avuga ko yaruhawe n’uwari umuhaye ikiraka ngo arushyire umukiliya, ariko bombi ntiyabasha kuvuga amazina.

Uyu musore wafashwe na Polisi mu Karere ka Rusizi, mu Mudugudu wa Mutara mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu, yari atwaye moto ifite pulake ya RC 644 K.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu musore yafashwe n’Abapolisi ubwo bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi butemewe.

Yavuze ko bamufashe mu gitondo cyo ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri n’igice (06:30’), ubwo babonaga uyu musore ari kuri moto atwayeho umuzigo.

Ati “Babonye moto yari itwawe n’umusore ahetse igikapu, barayihagarika, bagisatse bagisangamo ibilo 15 by’urumogi, ni ko guhita afatwa.”

Polisi ivuga ko ubwo uyu musore yafatwaga, yisobanuye avuga ko urwo rumogi ari urw’umuntu wari umuhaye ikiraka cyo kuruvana mu Murenge wa Giheke akarujyana mu Karere ka Nyamasheke aho ngo yagombaga guhurira n’umukiliya, ariko abo bantu bombi akaba atagaragaza imyirondoro yabo.

Uyu musore ndetse n’ibyo yafatanywe, byashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe, mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Bahishuye uko umukire yabateje inzara we akaba akomeje kwinjiza agatubutse

Next Post

Bidasubirwaho hamenyekanye amakuru ashimangira ayavugwaga ku mutoza w’Amavubi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Bidasubirwaho hamenyekanye amakuru ashimangira ayavugwaga ku mutoza w’Amavubi

Bidasubirwaho hamenyekanye amakuru ashimangira ayavugwaga ku mutoza w’Amavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.