Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro bishidikanywaho by’uwafatanywe igikapu cy’urumogi yiyoberanyije nk’utwaye umuzigo usanzwe

radiotv10by radiotv10
08/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibisobanuro bishidikanywaho by’uwafatanywe igikapu cy’urumogi yiyoberanyije nk’utwaye umuzigo usanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko wafatiwe mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, atwaye igikapu kirimo ibilo 15 by’urumogi, yisobanuye avuga ko yaruhawe n’uwari umuhaye ikiraka ngo arushyire umukiliya, ariko bombi ntiyabasha kuvuga amazina.

Uyu musore wafashwe na Polisi mu Karere ka Rusizi, mu Mudugudu wa Mutara mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu, yari atwaye moto ifite pulake ya RC 644 K.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu musore yafashwe n’Abapolisi ubwo bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi butemewe.

Yavuze ko bamufashe mu gitondo cyo ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri n’igice (06:30’), ubwo babonaga uyu musore ari kuri moto atwayeho umuzigo.

Ati “Babonye moto yari itwawe n’umusore ahetse igikapu, barayihagarika, bagisatse bagisangamo ibilo 15 by’urumogi, ni ko guhita afatwa.”

Polisi ivuga ko ubwo uyu musore yafatwaga, yisobanuye avuga ko urwo rumogi ari urw’umuntu wari umuhaye ikiraka cyo kuruvana mu Murenge wa Giheke akarujyana mu Karere ka Nyamasheke aho ngo yagombaga guhurira n’umukiliya, ariko abo bantu bombi akaba atagaragaza imyirondoro yabo.

Uyu musore ndetse n’ibyo yafatanywe, byashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe, mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + one =

Previous Post

Bahishuye uko umukire yabateje inzara we akaba akomeje kwinjiza agatubutse

Next Post

Bidasubirwaho hamenyekanye amakuru ashimangira ayavugwaga ku mutoza w’Amavubi

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika
FOOTBALL

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bidasubirwaho hamenyekanye amakuru ashimangira ayavugwaga ku mutoza w’Amavubi

Bidasubirwaho hamenyekanye amakuru ashimangira ayavugwaga ku mutoza w’Amavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.