Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe, mu ibazwa yemera icyaha, akavuga ko iki cyaha yagitewe n’uburakari bwo kuba umugore we yari yagiye gusura abantu atamubwiye akanatinda.
Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko, aregwa kwica umugore w’imyaka 49 bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, aho iki cyaha cyabereye aho batuye mu Mudugudu wa Ntoranya mu Kagari ka Cyamuhinda mu Murenge wa Muko.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buravuga ko bwamaze kuregera uyu mugabo Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyabaye “ubwo umugore we [w’uregwa] yari avuye gusura umuntu, yagera mu rugo akamutonganya amubwira ko yagiye kuzerera atamubwiye aho agiye. Uregwa yafashe inkoni akubita umugore we, nyuma afata isuka ya majagu ayimukubita mu mutwe inshuro eshatu ahita apfa.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha; akavuga ko umugore we yari yamuteye uburakari kuko yagiye atamubwiye aho agiye kandi agatinda kugaruka.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, hashingiwe ku Ngingo ya 107 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.
RADIOTV10