Umusaza w’imyaka 74 wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho gushaka kwica umugore we amukubise umuhoro mu musaya ubwo bari baryamye, yemera icyaha akavuga ko yabikoze kuko umugore we yahoraga amuca inyuma.
Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Gitarama mu Kagari Mukomacara mu Murenge wa Mugombwa, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye.
Ubushinjacyaha buvuga ko akekwaho “kuba ku itariki ya 19/11/2025 saa munani z’ijoro yarashatse kwica umugore we w’imyaka 57 amukubise umuhoro mu musaya.”
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mugabo, yavuze ko ubwo “bari baryamye byageze mu ma saa munani z’ijoro, arabyuka afata umuhoro wari munsi y’uburiri awumukubita mu musaya amusigaho aragenda.”
Ubwo uyu mugabo yari agarutse avuye mu Karere ka Kirehe aho yari yarahungiye, yishyikirije polisi.
Ubushinjacyaha bugira buti “Avuga ko yamuhoye ko yahoraga amuca inyuma kandi ko n’umusambane we iyo babaga bahuriye mu nzira yamutukaga, abisabira imbabazi.”
Uyu mugabo naramuka ahamijwe icyaha akurikiranyweho yahanishwa igifungo cy’imyaka 25, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RADIOTV10










