Umusore w’imyaka 20 ukurikiranyweho gushimuta no kwica inyoni y’umusambi iri mu bwoko bw’izirinzwe mu Rwanda ayikuye mu gishanga giherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza, yemera ko ari we wabikoze.
Dosiye y’ikirego kiregwamo uyu musore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, yamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ngo ruzamuburanishe kuri iki cyaha giteganywa n’ingingo ya 56 y’Itegeko N° 064/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko uyu musore akekwaho gushimuta no kwica umusambi (Grey crowned-crane), inyoni iri mu bwoko bw’izirinzwe (Critically endangered species), aho yabikoze tariki 09 Nyakanga 2025.
Ni icyaha cyabaye ku manywa y’ihangu saa saba z’amanywa, ubwo uyu musore yakuraga iyo nyoni mu gishanga cya Gitega giherereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro, akarere ka Nyanza, agakuramo uwo musambi akawushimuta akaza no kuwica.
Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa usanzwe uzwiho gutega inyoni, yemera icyaha; agasobanura ko ari we wahize uwo musambi awutegesheje umutego, awukuramo ari muzima arawica, awupfura amababa, hanyuma awujyana mu rugo iwe ari naho yafatiwe n’abashinzwe kugenzura inyamaswa zikomye ubwo barimo bazenguruka bagenzura imibereho y’izo nyoni, bagera muri icyo gishanga bakabona imisambi ibiri gusa kandi harabagamo itatu, babaza abaturage bakababwira ko uregwa ariwe wawishe.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko N° 064/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima
Ingingo ya 56: Gushimuta, gukomeretsa gutwara, kubuza amahwemo cyangwa korora inyamaswa yo mu gasozi
Umuntu ku giti cye ushimuta, ukomeretsa, ubuza amahwemo, utwara cyangwa worora inyamaswa yo mu gasozi iri ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko nta ruhushya aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).
Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe ahantu hakomye, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyonie shanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW).
Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe inyamaswa yashyizwe ku rutonde ruri ku mugereka wa I cyangwa uwa II w’iri tegeko, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).
RADIOTV10