Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yasobanuye birambuye iby’abakinnyi batandatu b’iyi kipe bari banze kujyana na bagenzi babo mu mwiherero wo kwitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, ubu bakaba bamaze kujyayo babanje gusaba imbabazi, avuga ko ubu umwuka mu ikipe ari mama wararaye.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane, havuzwe inkuru y’abakinnyi batandatu ba Rayon Sports barimo na Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul banze kujyana na bagenzi babo mu mwiherero wo kwitegura umukino wa nyuma w’icy’Amahoro bazahuramo na APR FC.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel mu kiganiro yagiranye na Radio 10, yavuze ko “iyo urugamba rugiye kurangira ni bwo rukomera, mbanze mpumurize abafana ba Rayon, ntibumve ko byacitse”
Jean Fidele yemeye ko abakinnyi batarishyurwa ukwezi kwa Kane koko, ariko ko nta mukinnyi wasibye imyitozo kugeza ejo hashize, nkuko byavugwaga.
Avuga ko Umunyamabanga Mukuru wa Rayon yagiye kuganiriza abakinnyi kuri iki kibazo ndetse ko na we ubwe yagiyeyo hirya y’ejo hashize, akabizeza ko bazahembwa ukwezi kumwe uyu munsi ku wa Gatanu.
Yavuze ko basabye abakinnyi ko bagenda ku wa Kane ariko bamwe bakavuga ko bazagenda uyu munsi ku wa Gatanu bamaze guhabwa ayo mafaranga, ariko akabahakanira kuko bifuzaga ko bajya kwitegura hakiri kare.
Ariko hari bamwe mu bakinnyi bashakaga kugumura bagenzi babo, bigatuma ubuyobozi bwa Rayon bukomeza gukora ibiganiro, biza kurangira mu gitondo cy’ejo hashize bamwe bagiye, abandi bagakomeza kwinangira.
Ati “Hasigaye abakinnyi nka batandatu ariko na bo baje kubona ko abandi bagiye, front commun (imyigaragambyo) bari bakoze, igikuta bari bubatse, babonye abandi bagiye na bo batangira noneho no kwitaba telefone no kuvugisha abandi.”
Yavuze ko aba bandi baje gusaba imbabazi, ndetse bakamwandikira babimumenyesha, ati “Ndababwira nti ‘nimusange abandi, ibindi tuzabireba. Kapiteni ubwe ni we wanyandikiye nijoro saa tatu na mirongo ine n’irindwi ati ‘turi mu nzira, abandi ndabatwaye, rwose turashyira hamwe, tugiye gukina, mutubabarire ibyari byabaye’.”
Yavuze ko aba bakinnyi bagiye nyuma, ubu bageze mu mwiherero bagasangayo bagenzi babo, bakabakira neza, bakishimira ko babasanzeyo kandi ko biteguye gukora imyitozo muri iki gitondo.
Yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuba inyuma y’ikipe yabo, kuko ubu umwuka umeze neza mu ikipe, kandi ko abakinnyi biteguye kuzitwara neza muri uyu mukino biteguye gukina na mucyeba wabo uherutse kwegukana igikombe cya Shampiyona.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10