Monday, September 9, 2024

Ibitangazwa n’Igihugu gicumbikiye abasize bakoze Jenoside bakidegembya biratanga icyizere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’Igihugu cya Zambia kiri mu bicumbikiye bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, itangaza ko hari ibiri gukorwa kugira ngo abashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi bafatwe, baryozwe ibyo bakoze.

Kugeza muri 2019, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bumaze gutanga impapuro 1 089 zo guta muri yombi abasize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi, bakidegembya mu Bihugu binyuranye.

Aba Banyarwanda bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi, bari mu Bihugu binyuranye, barimo 500 bari mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, aho muri Zambia hatanzwe impapuro 15.

Minisitiri w’Ubutabera muri Zambia, Mulambo Haimbe; mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko Igihugu cye n’u Rwanda biri gukorana kugira ngo abakekwaho Jenoside bari muri Zambia bafatwe.

Avuga kandi ko ibi bishingiye ku masezerano aherutse gusinywa hagati y’Ibihugu byombi, arimo ajyanye n’ubutabera.

Yagize ati “Turi gukorana n’inzego z’ubuyobozi mu Rwanda ngo turebe ko byakorwa, cyane ko ari no gushyira mu bikorwa amasezerano y’imikoranire y’Ibihugu byombi.”

Mulambo Haimbe yakomeje agira ati “Turi gukorana mu rwego rwo gukora ibintu binyuze mu nzira zemewe n’amategeko atari uguta muri yombi abakoze Jenoside gusa ahubwo n’ubundi bufatanye muri rusange.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Rugira Amandin na we yemereye RADIOTV10 ko impande z’Ibihugu byombi zatangiye gukorana kuri izi mpapuro zo guta muri yombi abakekwaho gukora Jenoside bari muri Zambia, kugira ngo Abanyarwanda babikekwaho, bafatwe nubwo bimaze igihe kinini.

Ati “Nubwo bitihuta nkuko twifuza, ariko ntabwo tukiryamishije, turi kugikoraho.”

Rugira Amandin avuga kandi ko Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, aherutse kugirira uruzinduko muri Zambia rugamije gutuma hafatwa aba Banyarwanda bakekwaho gukora Jenoside.

Muri bariya bantu 1 089 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi, benshi bari mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho habarwa abagera muri 408, muri Uganda hakaba 277, mu gihe muri Malawi hari 52, ndetse n’abandi bari mu Bihugu binyuranye birimo n’iki cya Zambia.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts