Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibiteye amatsiko byo kwitega nyuma y’itangazwa ry’amakuru yari ategerejwe mu Gikombe cya Afurika 2023

radiotv10by radiotv10
13/10/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibiteye amatsiko byo kwitega nyuma y’itangazwa ry’amakuru yari ategerejwe mu Gikombe cya Afurika 2023
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mezi atatu ari imbere, abakunzi ba ruhago muri Afurika bazinjira mu bihe bizira irungu, bakerecyeza amaso muri Côte d’Ivoire hazaba hari gukinirwa Igikombe cya Afurika. Nyuma y’uko hamenyekanye amatsinda, turebere hamwe ibyo umuntu yakwitega.

Tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda, yabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023, bivuze ko buri Gihugu ubu kizi bigenzi byacyo bitatatu bizabanza guhura mu mikino yo mu matsinda.

Dusubije amaso inyuma, twareba urugendo rwa Cameroun na Senegal ifite igikombe giheruka, zahuriye mu itsinda rya 3, aho bari kumwe na Guinea na Gambia.

Ese Senegal yashobora kubabaza Cameroun yagiye iyiriza kenshi

Ibi Bihugu byombi bizongera guhura birwanira kuzamuka mu mikino yo gukuranwamo. Ni amakipe yombi akomeye ku Mugabane (Cameroun na Senegal) ariko by’umwihariko afitanye amateka adasanzwe.

Ni amakipe yombi yiyizi nk’amakipe akomeye cyane, dore ko n’amazina yayo abisobanura, Cameroun yitwa (indomitable Lions) mu gihe Senegal yo yitwa (Lions of Teranga).

Mu 1992 i Dakar muri Senegal, ikipe y’Igihugu ya Cameroun yasezereye Senegal muri 1/4 iyibuza amahirwe yo gukomeza muri 1/2.

Nyuma y’imyaka 10, mu 2002 muri Mali, Cameroun yasubiriye Senegal iyitsinda ku mukino wa nyuma iyitwara igikombe.

Umutoza utoza Senegal ubu Aliou Cissé yari umukinnyi icyo gihe ndetse yanahushije penaliti yari ingenzi cyane muri uyu mukino bituma Abanya-Senegal bose amarira bayatwara mu biganza.

Mu mwaka wa 2017 muri Gabon, Cameroun yongeye gusubira Senegal yongera kuyiriza ku mukino wa nyuma, iyitwara nanone igikombe cya Afurika, gusa Aliou Cissé utoza Senegal avuga ko habayeho kwihorera kwiza ubwo na bo begukana iki gikombe giheruka ndetse ikagitwarira i Yaoundé mu murwa mukuru wa Cameroun mu myaka 2 ishize.

Uko Aya makipe yagiye ahura kenshi byagiye birema uguhangana gukomeye hagati yayo ndetse kugeza ubu akaba ari namwe mu makipe macye ku Mugabane wa Afurika atozwa n’abahoze ari abakinnyi bayo bakomeye cyane. Ubwo ni Rigobert Song ku ruhande rwa Cameroun ndetse na Aliou Cissé ku ruhande rwa Senegal.

N’ubwo bisa nkaho bombi bafite amahirwe yo kuzamuka muri rino tsinda ariko ntibikuraho ko umukino uzabahuza uzaba Ari ishyiraniro.

Uko amatsinda ameze

  • Itsinda A: Côte d’Ivoire, Nigeria, Equatorial Guinea, Guinea Bissau
  • Itsinda B: Egypt, Ghana, Cape Verde, Mozambique
  • Itsinda C: Senegal, Cameroon, Guinea, Gambia
  • Itsinda D: Algeria, Burkina Faso, Mauritania, Angola,
  • Itsinda E: Tunisia, Mali, South Africa, Namibia,
  • Itsinda F: Morocco, DR Congo, Zambia, Tanzania.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + two =

Previous Post

America yabwije ukuri Congo kwanakunze kuvugwa n’u Rwanda

Next Post

Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yabitanzeho andi makuru atunguranye

Related Posts

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

by radiotv10
16/12/2025
0

Muhammed Kagawa Ssenoga, rutahizamu uca ku ruhande wakiniraga Express yo muri Uganda na Ali Ismael Ahmed EL SAYED Moussa ukomoka...

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

by radiotv10
15/12/2025
0

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje...

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Umukobwa ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yabitanzeho andi makuru atunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.