Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home UDUSHYA

Ibiteye amatsiko ku mbwa ikuze kurusha izindi ku Isi yamaze kuba ikirangirire

radiotv10by radiotv10
11/02/2023
in UDUSHYA
0
Ibiteye amatsiko ku mbwa ikuze kurusha izindi ku Isi yamaze kuba ikirangirire
Share on FacebookShare on Twitter

Izina ni Bobi yavutse muri Gicurasi 1992, ubu ifite imyaka 30 n’amezi arengaho, ikaba ari imbwa yamaze kwandikwa mu gitabo cy’uduhigo ko ari yo mbwa ikuze kurusha izindi ku Isi mu ziriho ndetse n’izindi zose zabayeho mu mateka y’Isi.

Byari biherutse kuvugwa ko imbwa ikuze kurusha izindi ku Isi ari iyo muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za America, ifite imyaka 23 ariko ubu byaje kumenyekana ko iyi ikibyiruka ugereranyije na Bobi yo muri Portugal.

Tariki 01 z’uku kwezi kwa Gashyantare, byatangajwe ko iyi mbwa yitwa Bobi itunzwe n’umuryango utuye muri Costa mu gace k’igiturage kari hafi ya Leira muri Portugal, ari iyo ikuze kurusha izindi zose ku Isi.

Kuri iyi tariki ya 01 Gashyantare 2023, Bobi yari yujuje imyaka 30 n’iminsi 266 mu gihe bizwi ko imbwa imara imyaka iri hagati ya 12 na 14, none Bobi imaze kuyikuba kabiri.

Iyi mbwa ikuze kurusha izindi mu ziriho ku Isi, ni na yo yageze muri iyi myaka mu mbwa soze zabayeho mu mateka y’Isi, bikaba byanatumye ihita yandikwa mu duhigo twa Guinness World Records ihita ikura ku gahigo kari gafitwe n’iyitwa Bluey yo muri Australia yapfuye ifite imyaka 29 n’amezi 5 aho yavutse mu 1910 ikaza gupfa mu 1939.

Itariki y’amavuko ya Bobi yemejwe n’umuganga w’amatungo wo muri Portugal ndetse biza no kwemezwa n’ihuriro ry’abaveterineri muri Portugal.

https://twitter.com/GWR/status/1621162524996472834?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1621162524996472834%7Ctwgr%5E9a791ad881c841598c1c5cada4ece2f15aa01218%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.20minutes.fr%2Finsolite%2F4021930-20230203-age-plus-30-ans-bobi-plus-vieux-chien-monde

Bobi iratangaje!!

Bobi yavutse tariki 11 Gicurasi 1992, yavukanye n’izindi mbwa eshatu, ariko nyirazo kuko atashakaga kuzitunga yaje kuzitanga zikiri ibibwana.

Uwatoje Bobi witwa Leonel Costa yavuze ko iyi mbwa yaje no kwibagirana ndetse n’aho yavukiye batakurikiranye amakuru yayo.

Uyu watoje Bobi yavuze ko iyi mbwa yakunze gushimisha abo mu muryango wayitunze, ikaba isanzwe ikunda gutembera mu mashyamba ndetse no mu mirima ihinzemo ibihingwa bitohagiye.

Ati “Kuramba kwayo kwatewe no kuba ikunda amahoro no gutuza ndetse no gukunda gutembera mu bice birimo ibiti, kure y’imijyi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eight =

Previous Post

Ukekwaho kwica umugabo we afatanyije n’abana babo haravugwa impamvu idasanzwe yabibateye

Next Post

Rubavu: Inzoga idasanzwe bise ‘mood’ uyinyoye arasusuruka birenze urugero agakora amahano

Related Posts

“Too fat” or “Too skinny”?- Body shaming is never a joke

“Too fat” or “Too skinny”?- Body shaming is never a joke

by radiotv10
16/07/2025
0

“You’re so fat.”  “You’ve lost so much weight.” “You would have prettier if you changed a few things.” These are...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we

Ibivugwa ku mashusho yatumye hakekwa ko Perezida w’u Bufaransa yakubiswe urushyi mu maso n’umugore we

by radiotv10
26/05/2025
0

Amashusho agaragaza Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa asa nk’ukubitwa urushyi mu isura n’uwo bikekwa ko ari umugore we, akomeje kuvugwaho...

Ibiteye amatsiko n’ibidasanzwe ku modoka nshya y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Ibiteye amatsiko n’ibidasanzwe ku modoka nshya y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi

by radiotv10
07/12/2024
0

Uruganda rwa Mercedes-Benz rwamurikiye Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes G-Wagon SUV,...

Abanyeshuri barebeye mu ishuri amashusho ya Balthazar wabaye ikimenyabose ibyababayeho ntibabitekerezaga

Abanyeshuri barebeye mu ishuri amashusho ya Balthazar wabaye ikimenyabose ibyababayeho ntibabitekerezaga

by radiotv10
22/11/2024
1

Abanyeshuri batanu bo mu ishuri rya Kiliziya Gatulika ryo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Inzoga idasanzwe bise ‘mood’ uyinyoye arasusuruka birenze urugero agakora amahano

Rubavu: Inzoga idasanzwe bise ‘mood’ uyinyoye arasusuruka birenze urugero agakora amahano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.