Umunyarwandakazi PC Uwimana Janviere wo muri Polisi y’u Rwanda, umwe mu Bapolisi bari gutorezwa mu Kigo gitanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, avuga ko uru rwego yarwinjiyemo arukunze, ubu akaba amaze kunguka ubumenyi yishimira burimo kurashisha imbunda ya ba mudahusha (Sniper) yifuza kwagura kurushaho.
PC Uwimana Janviere w’imyaka 22 y’amavuko, avuga ko yinjiye muri Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubona ko hari abategarugori bari muri uru rwego kandi bakuze, we abona ko bakwiye kuba buzukuruje.
Ati “Nkanjye ku myaka yanjye niyumvisha ko niba umuntu ungana gutyo ashobora gukora kano kazi, numvise ko nanjye ku myaka yanjye nshobora nabasha kano kazi.”
Aha mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gitanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, PC Uwimana na bagenzi be barimo n’ab’igitsinagabo, babyukira mu myitozo, irimo iyo kugorora umubiri no kuwukomeza, ndetse n’ijyanye no gucunga umutekano nko kurasa, ndetse n’indi ijyanye no gukarishya ubwihangane bwabo, irimo kunyura mu nzira z’inzitane, nko mu mazi n’ahandi hagoye.
Avuga ko gahunda ze zose zibimburirwa n’isengesho rya mu gitondo, akabyuka yiyambaza Imana, ubundi agakora imyitozo ngororamubiri ku giti cye, akabona kwitunganya ubundi akajya mu myitozo ahuriramo na bagenzi be.
Nk’umwari w’Umunyarwandakazi, avuga ko kugira ngo abashe kuzuza inshingano ze zo kurwanya iterabwoba, bisaba gukunda umwuga we ndetse no kwiyumvamo ubushobozi.
Ati “Kuba umukomando mwiza, icya mbere bisaba ni ukuba umupolisi mwiza, kuba Umukomando mwiza si ukuvuga ko abandi bapolisi batabikora, umupolizi uwo ari we wese yabishobora. Ikintu bisaba cyane ni ukuba ubikunda, ukoresha imbaraga, ubyiyumvamo kandi ukumva ko ikintu uri gukora ari icyawe, ukagira discipline, amabwiriza yose wahawe ukayakora ku gihe cya nyacyo.”
Yihebeye kurashisha imbunda ya ‘Sniper’
Mu myitozo amaze guhabwa, PC Uwimana avuga yose amaze kuyagiraho ubumenyi bushyitse, ariko byumwihariko akaba akunda kurashisha imbunda y’indebakure na ba mudahusha (sniper).
Yumva ko ubu bumenyi buzamufasha gutanga umusanzu we mu gucunga umutekano w’Igihugu cyamwibarutse, ariko ntibigarukire aho, ahubwo akazanakomereza ibwotamasimbi igihe cyose Igihugu cye cyamutuma.
Ati “Hari byinshi nagiye menyamo ntari nzi ndabikunda, urugero nko gukoresha imbunda ya sniper, narabikunze cyane numva ko ngomba kugira ubundi bumenyi ngira kuri iyo mbunda, nifuza kuzabimenya cyane birenze ibyo nzi ku buryo n’iyo Igihugu cyankenera kujya gutanga umusada n’ahandi hose nabikora neza.”
Uretse kuba akunda uyu mwuga wo gucungira umutekano Abaturarwanda n’ibyabo, PC Uwimana yishimira ko unamufasha kugira uruhare mu mibereho y’umuryango avukamo, kuko atakiwugora awusaba amavuta yo kwisiga cyangwa ikanzu n’inkweto byo kwambara, kuko asigaye abyigurira, ndetse akanawunganira mu gihe hari ibyo umukeneyeho.
RADIOTV10