Friday, July 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibiteye amatsiko ku Mukomando w’Umunyarwandakazi wihebeye imbunda ya ba mudahusha

radiotv10by radiotv10
24/07/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ibiteye amatsiko ku Mukomando w’Umunyarwandakazi wihebeye imbunda ya ba mudahusha
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwandakazi PC Uwimana Janviere wo muri Polisi y’u Rwanda, umwe mu Bapolisi bari gutorezwa mu Kigo gitanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, avuga ko uru rwego yarwinjiyemo arukunze, ubu akaba amaze kunguka ubumenyi yishimira burimo kurashisha imbunda ya ba mudahusha (Sniper) yifuza kwagura kurushaho.

PC Uwimana Janviere w’imyaka 22 y’amavuko, avuga ko yinjiye muri Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubona ko hari abategarugori bari muri uru rwego kandi bakuze, we abona ko bakwiye kuba buzukuruje.

Ati “Nkanjye ku myaka yanjye niyumvisha ko niba umuntu ungana gutyo ashobora gukora kano kazi, numvise ko nanjye ku myaka yanjye nshobora nabasha kano kazi.”

Aha mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gitanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, PC Uwimana na bagenzi be barimo n’ab’igitsinagabo, babyukira mu myitozo, irimo iyo kugorora umubiri no kuwukomeza, ndetse n’ijyanye no gucunga umutekano nko kurasa, ndetse n’indi ijyanye no gukarishya ubwihangane bwabo, irimo kunyura mu nzira z’inzitane, nko mu mazi n’ahandi hagoye.

Avuga ko gahunda ze zose zibimburirwa n’isengesho rya mu gitondo, akabyuka yiyambaza Imana, ubundi agakora imyitozo ngororamubiri ku giti cye, akabona kwitunganya ubundi akajya mu myitozo ahuriramo na bagenzi be.

Nk’umwari w’Umunyarwandakazi, avuga ko kugira ngo abashe kuzuza inshingano ze zo kurwanya iterabwoba, bisaba gukunda umwuga we ndetse no kwiyumvamo ubushobozi.

Ati “Kuba umukomando mwiza, icya mbere bisaba ni ukuba umupolisi mwiza, kuba Umukomando mwiza si ukuvuga ko abandi bapolisi batabikora, umupolizi uwo ari we wese yabishobora. Ikintu bisaba cyane ni ukuba ubikunda, ukoresha imbaraga, ubyiyumvamo kandi ukumva ko ikintu uri gukora ari icyawe, ukagira discipline, amabwiriza yose wahawe ukayakora ku gihe cya nyacyo.”

 

Yihebeye kurashisha imbunda ya ‘Sniper’

Mu myitozo amaze guhabwa, PC Uwimana avuga yose amaze kuyagiraho ubumenyi bushyitse, ariko byumwihariko akaba akunda kurashisha imbunda y’indebakure na ba mudahusha (sniper).

Yumva ko ubu bumenyi buzamufasha gutanga umusanzu we mu gucunga umutekano w’Igihugu cyamwibarutse, ariko ntibigarukire aho, ahubwo akazanakomereza ibwotamasimbi igihe cyose Igihugu cye cyamutuma.

Ati “Hari byinshi nagiye menyamo ntari nzi ndabikunda, urugero nko gukoresha imbunda ya sniper, narabikunze cyane numva ko ngomba kugira ubundi bumenyi ngira kuri iyo mbunda, nifuza kuzabimenya cyane birenze ibyo nzi ku buryo n’iyo Igihugu cyankenera kujya gutanga umusada n’ahandi hose nabikora neza.”

Uretse kuba akunda uyu mwuga wo gucungira umutekano Abaturarwanda n’ibyabo, PC Uwimana yishimira ko unamufasha kugira uruhare mu mibereho y’umuryango avukamo, kuko atakiwugora awusaba amavuta yo kwisiga cyangwa ikanzu n’inkweto byo kwambara, kuko asigaye abyigurira, ndetse akanawunganira mu gihe hari ibyo umukeneyeho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Uwo umugabo we yatanye abana batanu mu buzima bugoye aratabaza

Next Post

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Related Posts

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo...

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

by radiotv10
25/07/2025
0

Building on the success of previous years, this longstanding partnership brings football fever and live entertainment to fans across Rwanda....

Eng.: President Kagame appoints members of the new cabinet with minor changes

Eng.: President Kagame appoints members of the new cabinet with minor changes

by radiotv10
25/07/2025
0

The President of the Republic of Rwanda, Paul Kagame, has appointed the members of the new cabinet following the appointment...

IZIHERUKA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva
MU RWANDA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

25/07/2025
Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

25/07/2025
Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.