Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibiteye amatsiko wamenya ku muryango w’Ingagi mu Rwanda witegura ibindi birori by’akataraboneka

radiotv10by radiotv10
31/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Ibiteye amatsiko wamenya ku muryango w’Ingagi mu Rwanda witegura ibindi birori by’akataraboneka
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe habura amasaha macye ngo abana b’Ingagi 23 bahabwe amazina; imibare igaragaza ko mu myaka 18 u Rwanda rumaze rushyizeho gahunda yo ‘Kwita Izina’ umuryango w’ingangi umaze kwiyongera ku rugero rurenga 20%, ntibyagarukira aho gusa kandi, kuko n’abazisura biyongereye.

Kuri uyu wa 01 Nzeri 2023 abana b’Ingagi 33 biryamiye mu Birunga batekanye bazahuza abakomeye mu ngeri zitandukanye, aho bazitwa amazina, mu muhango unogeye ijisho ugiye kuba ku nshuro ya 19 mu kibaya kiri mu nkombe z’Ibirunga mu Kinigi.

Kuri iyi nshuro, abahungu babyawe na Intango, Ishyaka, Gutangara, Shishikara, Isaro, Icyamamare, Ingenzi, Mudakama; n’abakobwa bavutse kuri Twitabweho, Teta, Kurinda, Taraja, Sugira, Muntu, Sulubika, Inkindi, Ubudehe, Ubuhamya, Akaramata, Umurinzi, ndetse na bene karabo na Nyenyeri bazahabwa amazina yabo.

Abo ni barumuna ba bagenzi babo 352 bahawe amazina hagati y’umwaka wa 2005 kugeza muri 2023.

Mu myaka 18 igikorwa nk’iki kimaze mu Rwanda; Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere RDB rugaragaza ko umuryango w’Ingagi wiyongera ku rugero rwa 23%.

Muri icyo gihe n’umubare w’abasura u Rwanda wariyongereye uva ku bihumbi 449 byo mu mwaka wa 2006 bagera kuri 1 105 460 muri 2021. Muri uwo mwaka abasuye ingagi batanze miliyoni 113 USD.

Mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2022 izi ngagi zinjije miliyoni $ 11, mu gihe muri 2021 yari miliyoni 6USD. Naho muri 2020 yageze kuri miliyoni $5,9. Icyakora mbere y’umwaduko wa COVID-19; izi Ngagi zari zinjirije u Rwanda miliyoni $ 21,9. Iki cyorezo cyatumye urwego rw’ubukerarugendo buhomba ku rugero rwa 70%.

Icyakora mu mwaka ushize; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yemeje ko uru rwego rutangiye kubyutsa umutwe. Aho hari mu gikorwa cyo kwita izina ku nshuro ya 17.

Icyo gihe yagize ati “Nyuma y’ibihe bikomeye bya COVID-19 byagize ingaruka ku bukerarugendo, ubu noneho ibintu bitangiye kumera neza. Ubukerarugendo bumaze kuzamuka kuri 80% ugereranyije n’uko byari bimeze mbere ya COVID-19. Amafaranga yo muri Pariki amaze no kuharenga gato. Ni intambwe nziza yo kwishimira kandi twizeye ko bizakomeza gutyo.”

Kwaguka k’uyu muryango w’Ingangi, abazishinzwe bavuga ko zikeneye no kwisanzura. Guverinoma y’u Rwanda yizeje ko igiye kwagura iyi Pariki y’Ibirunga, kandi bikazanagirira akamaro abaturiye iyi Pariki.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yayoboraga umuhango wo Kwita Izina w’umwaka ushize, yagarutse kuri iki cyifuzo cya Guverinoma.

Yagize ati “Nishimye kubamenyesha ko hari umushinga wo kwagura Pariki. Ntabwo ari umushinga uzaba utunguranye, ahubwo ni umushinga mwese muzagiramo uruhare dukurikije akamaro twavuze k’ubukerarugendo.”

RDB igaragaza ko kuva muri 2005 kugeza muri 2021 bakoresheje miliyoni 7,9 USD mu gufasha imishinga 881 y’abaturiye Pariki z’Igihugu, kandi muri yo 500 yakozwe n’abaturiye Pariki y’Ibirunga.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eleven =

Previous Post

Iburasirazuba: Urugero rwiza bigishijwe n’icyorezo kigeze kugariza Isi barifuza ko rugaruka

Next Post

Uganda: Icyemezo gitunguranye cyafatiwe General Kayihura washinjwaga ibirimo gushimuta Abanyarwanda

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Icyemezo gitunguranye cyafatiwe General Kayihura washinjwaga ibirimo gushimuta Abanyarwanda

Uganda: Icyemezo gitunguranye cyafatiwe General Kayihura washinjwaga ibirimo gushimuta Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.