Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibiteye amatsiko wamenya kuri Dembélé wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku Isi

radiotv10by radiotv10
24/09/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibiteye amatsiko wamenya kuri Dembélé wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Ousmane Dembélé, Umufaransa ubu uri kuvugwa muri ruhago y’Isi nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka (Ballon d’Or) ku Isi, yanyuze mu mateka ashaririye, yanibutse ubwo yatangaga imbwirwaruhame ye, agafatwa n’ikiniga akarira. Turebere hamwe amwe mu mateka ye.

Amazina ye yose yitwa Masour Ousmane Dembélé, yavutse tariki 15 Gicurasi 1997, bivuze ko afite imyaka 28 y’amavuko.

Yavukiye ahitwa Vernon, Eure muri Normandy kuri Nyina w’Umunya-Mauritania na se w’UmunyaMali witwa Ousmane Dembele Sr.

Ni nyina wamufashije kuko se Ousmane Sr yaje kubata, asigira Fatumata abana batatu abarera wenyine nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Guardian.

Fatimataa nyina wa Ousmane Dembélé ni we w’ibanze mu muryango wahoraga yizeye ko umuhungu we azaba icyamamare ndetse yajyaga ajyana umuhungu we mu myitozo buri munsi akabifatanya no gukora imirimo itandukanye kugira ngo abashe kubitaho, ibi byavuzwe na Camara ahura bwa mbere na Dembélé muri 2012.

Mama we yamenye impano y’umuhungu we akiri muto kuko ku myaka itandatu yamujyanye i Vernon no muri Rennes mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bufaransa guhura na nyirarume Badou Sambague wari warahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru yari n’ikitegererezo gikombeye kuri Ousmane, aba ari na we umujyana mu ikipe yatangiriyemo yo hafi y’iwabo yitwa Evreux yo mu gace k’iwabo kitwa Normandy muri 2004.

Ousmane Dembélé yatangiye gukina nk’uwabize umwuga muri 2015 mu ikipe ya Rennes anatsindira igihembo cy’umukinnyi ukiri muto mwiza w’umwaka mu mwaka we wa mbere.

Taliki 12 Gicurasi 2016 Dembélé yerekeje mu Budage asinyira ikipe ya Borussia Dortmund imyaka itanu ariko ntiyayihamaze kuko nyuma yo gutwarana na yo DFB-Pokal ya 2016-2017 yahise yerekeza muri Espagne asinyira FC Barcelona hari ku tariki 25 /08/2017 yayisinyiye ku kayabo ka Miliyoni 105 z’ama-Euro.

Barca yari yagurishije Neymar muri PSG kuri miliyoni 222 Euro byari bivuze ko Dembélé yari abaye umukinnyi uhenze icyo gihe kimwe na Pogba icyo gihe Renne bayihaye Miliyoni 20 kuko ni ho yaraturutse.

FC Barcelone yatwaranye na yo ibikombe birindwi birimo ibikombe bya Shampiyona ya La Liga bitatu. Ibindi ni Copa Del Rey na Supercopa de Espana na Champions League yatwariye muri Barca mu myaka irenga itanu yayikiniye.

Taliki 12 Kanama 2023 ni bwo yasubiye iwabo mu Bufaransa asinyira ikipe ya Paris Saint Germain bamuguze miliyoni 50.4 Euro bahise bamuha nimero 23 baje guhindura bakamuha nimero 10 kuko Neymar yari yaravuye muri iyi kipe.

Ousmane Dembélé kugeza ubu umaze gutsindirira PSG ibitego 35 kongeraho Assists 14, mu mikino 53 kugeza ubu amaze gutwarana na yo ibikombe umunani birimo ibya shampiyona bibiri, Coupe de France ebyiri, Trophee des Champions ebyri, Champions League 2024 -25 na UEFA Super Cup 2025 kongeraho ko banacyuye umwanya wa kabiri mu gikombe cy’Isi cy’ama club.

Dembélé abaye umukinnyi wa 46 utwaye Ballon d’Or mu mateka yayo kuva yatangira mu 1956, abaye kandi uwa 6 uyitwaye aturuka mu Bufaransa ari na cyo Gihugu gifite abayitwaye benshi, akaba anabaye umwirabura wa kabiri uyitwaye nyuma ya Geoge Weah wayitwaye mu 1995.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − two =

Previous Post

Habura iminsi micye ngo habe igitaramo gitegerejwe na benshi i Kigali hongewemo umuhanzi ugezweho

Next Post

Eng.-President Kagame highlights the benefits of strong relations between Rwanda and Egypt

Related Posts

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-President Kagame highlights the benefits of strong relations between Rwanda and Egypt

Eng.-President Kagame highlights the benefits of strong relations between Rwanda and Egypt

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.