Ishuri ‘Sainte Trinite Nyanza TSS’ ryigisha imyuga n’Ubumenyi-ngiro ryo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, ryigeze guhagarika abanyeshuri mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ubu noneho ryirukanye abandi 16 burundu, ku makosa arimo ubusinzi.
Hari hashize imyaka ibiri Ubuyobozi bw’iri shuri ryitiriwe Ubutatu Butagatifu Nyanza, n’ubundi bufashe icyemezo cyo kohereza mu ngo abanyeshuri 17 mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera na bwo amakosa bari bakoze.
Muri Gicurasi 2023, iri shuri ryari ryahagaritse abo banyeshuri bigaga mu mwaka wa gatandatu ribohereza mu miryango yabo, nyuma yuko hakozwe umukwabu wo gushakisha abanyeshuri bafite ibikoresho bitemewe birimo imyambaro itari iy’ishuri, bamwe bemera kuyitanga, mu gihe bariya bari boherejwe mu miryango bari binangiye ndetse bamwe bagashaka guhangana n’abarezi.
Amakuru ahari ubu, avuga ko noneho kuri iyi nshuro, ubuyobozi bw’iri shuri bwirukaniye rimwe abanyeshuri 16 na bo bigaga mu mwaka wa gatandatu, aho bashinjwa kugaragaza imyitwarire idahwitse.
Muri aba birukanywe, harimo abahungu 10 ndetse n’abakobwa batandatu (6) bitegura gukora ikizamini cya Leta.
Iyirukanwa ry’aba banyeshuri, ryemejwe n’Umuyobozi w’iri shuri, Jerome Mbiteziyaremye wabwiye ikinyamakuru cyitwa Umuseke dukesha aya makuru, ko aba banyeshuri birukanywe umunsi umwe.
Uyu muyobozi avuga ko aba banyeshuri bakomeje kurangwa n’imyitwarire mibi irimo gutoroka ishuri bakajya mu isantere bakanywa inzoga bagasubira mu kigo basinze bakanyura ahatemewe.
Yavuze ko aba banyeshuri bagiriwe inama inshuro nyinshi, ariko bagakomeza kwinangira, bikagera aho ubuyobozi bw’iri shuri bufata icyemezo cyo kubirukana burundu kuko bari baranze kureka iyi myitwarire idahwitse.
Muri aba 16 birukanywe burundu, 15 bemerewe kuzajya gukora ikizamini cya Leta ariko bataba muri iri shuri ndetse batanahakorera igikorwa cyo gusubiramo amasomo, mu gihe undi umwe we atanemerewe kuzakora icyo kizamini kubera gukabya muri ayo makosa, aho anavugwaho kurwanya umwarimu.
Icyemezo cyo kwirukana aba banyeshuri kandi cyanamenyeshejwe Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, nk’uko byatangajwe na Nadine Kayitesi-Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, wavuze ko ubuyobozi bw’iri shuri bwavuze ko bwirukanye bariya banyeshyri kubera imyitwarire itanoze irimo gutoroka ikigo mu masaha y’ijoro bakajya kunywa inzoga mu isantere.
No muri Werurwe umwaka ushize wa 2024, ubuyobozi bw’iri shuri bwari bwafashe icyemezo cyo kwirukana burundu abanyeshuri umunani (8) na bo bigaga mu mwaka wa nyuma, bubashinja gutegura imyigaragambyo.

RADIOTV10