Umuhanzi w’Umunya-Uganda Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo usanzwe afitanye abana n’Umunyarwandakazi Teta Sandra bigeze kuvugwaho kugirana amakimbirane, yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugira impanuka bivugwa ko yagonzwe n’uyu mugore.
Weasel Manizo ari mu Bitaro bya Nsambya, nyuma yo kugongerwa kuri kabari kazwi nka Shan’s Bar & Restaurant iherereye mu gace ka Munyonyo kazwiho kuba gatuwe n’abaherwe.
Ikinyamakuru Pulse.Ug dukesha aya makuru, kiravuga ko abakurikiranye iby’ibibazo byabaye hagati ya Weasel n’umugore we Teta Sandra, bavuga ko bashyamiranye bikomeye, ubundi umugore agafata icyemezo cyo kumusiga muri ako kabari.
Bavuga ko ubwo Teta Sandra yinjiraga mu modoka ngo atahe, Weasel yagerageje kumwitambika agahagarara imbere yayo, undi agahita ahata umuriro imodoka agahita amusekura akikubita hasi akavunika amaguru yombi.
Amakimbirane hagati ya Teta Sandra n’uyu muhanzi w’ikirangirire muri Uganda no mu karere, yatangiye kuvugwa muri 2022 ubwo hacicikanaga amafoto y’uyu Munyarwandakazi yaruzuye inguma umubiri wose, bivugwa ko ari ukubera inkoni yakubitwaga n’umugabo we Weasel.
Iki kibazo cy’amakimbirane yavugwaga hagati ya Teta na Weasel, cyaje no kwinjirwamo na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda muri uwo mwaka wa 2022, byaje no gutuma uyu Munyarwandakazi ataha mu Rwanda, ariko nyuma aza gusubira muri Uganda asanze uyu muhanzi bafitanye abana babiri.

RADIOTV10