• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa ku munyamakuru ufunzwe inshuro ebyiri mu gihe kitageze ku mwaka

radiotv10by radiotv10
29/01/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibivugwa ku munyamakuru ufunzwe inshuro ebyiri mu gihe kitageze ku mwaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Umuhoza Honoré wa kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho guha uwo arimo umwenda Sheki itazigamiwe, ndetse akabanza kwanga kwitaba uru rwego.

Uyu munyamakuru ukorera Radio Flash na Flash TV, yatawe muri yombi ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje, tariki 26 Mutarama 2024, nyuma y’uko ahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko akabanza kwanga kwitaba.

Uyu munyamakuru usanzwe akorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yahamagajwe na RIB yo mu Karere ka Musanze, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Gakenke.

Amakuru avuga ko hari umuntu yarimo umwenda w’ibihumbi 400 Frw, akaza kumusinyira Sheki, mu gihe undi na we yahise amujyana kuri RIB kuko itari izigamiwe.

Ifungwa ry’uyu munyamakuru, rwemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, wavuze ko ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muhoza mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Ni byo yafashwe nyuma yo kwanga kwitaba Ubugenzacyaha. Arakekwaho gutanga sheki itazigamiye.”

Dr Murangira kandi agira inama abantu banga kwitaba Ubugenzacyaha, ko biba bishobora kongera ibyago byo gukurikiranwa bafunze, kuko nk’uyu munyamakuru yafatiwe mu Karere gatandukanye n’ako yahamagariwemo.

Avuga ko ibi biba bigaragaza ko umuntu ashaka gutoroka Ubugenzacyaha, ku buryo iyo afashwe, akurikiranwa afunze kugira ngo adakomeza gukwepa inzego.

Uyu munyamakuru Umuhoza Honoré atawe muri yombi nyuma y’amezi macye n’ubundi afunzwe, aho mu ntangiro za Nzeri umwaka ushize wa 2023 na bwo yari yatawe muri yombi, bwo akurikiranyweho gukwirakwiza ibiteye isoni.

Ibi byaha yakekwagaho, byabaga bishingiye ku biganiro yatambutsaga ku muyoboro wa YouTube biganisha cyane ku busambanyi, nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 16 =

Previous Post

Kirehe: Itorero ryakagombye kubaha urugero rwiza bararishinja amahugu

Next Post

Ishuri bamwe bateye umugongo ngo ni iry’imyuga ryakoze ibyatumye benshi bayigirira inyota

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ishuri bamwe bateye umugongo ngo ni iry’imyuga ryakoze ibyatumye benshi bayigirira inyota

Ishuri bamwe bateye umugongo ngo ni iry’imyuga ryakoze ibyatumye benshi bayigirira inyota

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.