Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

radiotv10by radiotv10
04/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza
Share on FacebookShare on Twitter

“Ni igitero cy’iterabwoba”, “ni uguhonyora amategeko mpuzamahanga”, “ni ubushotoranyi buteye impungenge”… Ni bumwe mu butumwa bukomeje gutangwa na bimwe mu Bihugu byiganjemo ibisanzwe bidahuza umurongo na Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yuko zigiye gufatira Perezida Nicolás Maduro Moros mu Gihugu cye.

Mu rukerero rwo kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa saba n’igice z’igicuku muri Venezuela, ubwo kajugujugu zitwaye Abakomando b’umutwe wa gisirikare wihariye wa Delta Force binjiraga i Caracas, ku nyubako yarimo Maduro bakabanza kuyigota ubundi bakinjiramo, bakamufata we n’umugore we.

Nyuma y’ibi bitero, Perezida Donald Trump wa America yavuze ko Igihugu cye cyagabye ibitero bikomeye kuri Venezuela, kigafata umuyobozi w’iki Gihugu, Perezida Nicolàs Maduro n’umugore we.

Nyuma yuko Trump avuze kandi ko Maduro n’umugore we bahise bavanwa mu Gihugu cyabo, Umushinjacyaha Mukuru wa US, Pam Bondi, yavuze ko uyu Mukuru w’Igihugu cya Venezuela n’Umugore we bamaze kuregerwa Urukiko rwo mu mujyi wa Southern District i New York.

Pam Bondi yavuze ko aba bombi baregwa ibyaha bifitanye isano no gucuruza ibiyobyabwenge, birimo Kwinjiza muri America ikiyobyabwenge cya Cocaine, ndetse n’ibindi byaha bikomeye birimo umugambi w’iterabwoba, gutunga intwaro za machinegun n’ibindi biturika bigambiriye kugirira nabi America.

Uyu Mushinjacyaha kandi yatangaje ko mu gihe cya vuba aba bombi bazatangira kuryozwa ibyaha n’ubutabera bwa America mu nkiko zo muri iki Gihugu.

 

Amahanga amwe ntabyumva

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump wumvikanye avuga ko ibyakozwe n’iki Gihugu nta kindi ku Isi cyabikora,  gusa abategetsi mu Bihugu binyuranye babyamaganiye kure.

Nk’Ibihugu byose byo muri America y’Amajyepfo ukuyemo Argentine kimwe n’ibyo ku Mugabane wa Asia, byamaganye ibi byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za America.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro yatangaje ko ibi byakozwe na America ari “igitero ku busugire bwa America y’Epfo”, kandi ko ari ukuvogera bidakwiye kubaho.

Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel we yise iriya operasiyo, “igikorwa cy’ubugizi bwa nabi” no kurenga ku mategeko mpuzamahanga yo kubaha ubusugire bw’Igihugu.

Uyu muyobozi w’Igihugu gisanzwe kidacana uwaka na America, yavuze ko yamaganye yivuye inyuma iki gikorwa, kandi ko Igihugu cye cyifuza ko habaho igisubizo cya vuba na bwangu ku muryango mpuzamahanga.

Luiz Inácio Lula da Silva, Perezida wa Brazil na we yavuze ko kiriya gitero kuri Venezuela n’ifatwa rya Perezida w’iki Gihugu, ari ukurenga umurongo utukura.

Yavuze ko ari “igitero simusiga ku busugire bwa Venezuela, ndetse ni n’urugero rwa vuba rw’ibiteye impungenge ku muryango mpuzamahanga wose.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi na we yamaganye kiriya gikorwa, avuga ko ari “ukurenga ku busugire n’ubwigenge bw’Igihugu” nka Venezuela kandi ko ari uruhurirane rwo guhonyora mu buryo butaziguye amahame shingiro n’amasezerano by’Umuryango w’Abibumbye, byumwihariko ibirebana no kubuza Ibihugu gutera no kuvogera ibindi.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei na we wamaganye yivuye inyuma ibi byakozwe na America, yavuze ko iki Gihugu gikomeje kurangwa n’imitegekere y’ubwibone.

Yagize ati “Igiteye impungenge ni uburyo umwirasi akomeje gutegekesha ubwirasi ku bategetsi, ku Gihugu, arimo abantu bagomba guhaguruka bagahangana n’umwanzi bakabyamagana.”

Yavuze ko ubu ari uburyo bw’akajagari n’urugomo bikomeje kwimakazwa n’abanyembaraga bakomeje gupyinagaza abanyantege nke.

Sergey Lavrov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya umucyeba ukomeye wa America, yatangaje ko iki ari igikorwa cy’ubushotoranyi ku Gihugu gifite ubwigenge, kandi giteye impungenge cyane, gikwiye kwamaganirwa kure.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + four =

Previous Post

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Related Posts

Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

by radiotv10
02/01/2026
0

Evans Eshun, uzwi ku izina rya Ebo Noah, wiyita umuhanuzi wo muri Ghana, yatawe muri yombi na Polisi y’iki Gihugu...

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

by radiotv10
01/01/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu ijambo rye risoza umwaka, yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufite uruhare mu bibazo...

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

by radiotv10
31/12/2025
0

Igihugu cya Mali n’icya Burkina Faso, byashyize hanze amatangazo y’ibyemezo bishobora gufata byo kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za America...

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

by radiotv10
30/12/2025
0

Abayobozi bakuru b’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo zaryo, Gen Sultani...

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

by radiotv10
30/12/2025
0

Maj Gen Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, yibukije abagize iri huriro ko batagomba kumva ko intambara yo kurandura...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza
AMAHANGA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

by radiotv10
04/01/2026
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

03/01/2026
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

03/01/2026
Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

03/01/2026
Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

03/01/2026
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

02/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.