Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibizamini bya Leta: Menya ibigo by’amashuri byigamo abana babaye aba mbere mu Gihugu

radiotv10by radiotv10
12/09/2023
in MU RWANDA
0
Ibizamini bya Leta: Menya ibigo by’amashuri byigamo abana babaye aba mbere mu Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, byasohokanye n’abana batanu babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu muri buri cyiciro. Uwabaye uwa mbere mu mashuri abanza, yigaga mu ishuri ryo mu Karere ka Gasabo, mu gihe uwo muri ‘0 Level’ ari uwo mu ry’i Bugesera.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, ni iby’abasoje muri ibi byiciro mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Mu cyiciro cy’amashuri abanza, hakoze abanyeshuri 201 679, batsinze ku gipimo cya 91,09%; barimo abangana na 55,29% b’abakobwa, mu gihe abahungu ari 44,71%.

Naho mu cyiciro cy’abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, hakoze 131 051, batsinda ku gipimo cya 86,97% barimo abakobwa bangana 54,28% naho abahungu bakaba ari 45,72%.

 

Uwiga muri Fawe Girls School yabaye uwa mbere mu Gihugu

Minisiteri y’Uburezi kandi yanagaragaje abana babaye aba mbere mu Gihugu, batanu muri buri cyiciro, aho mu basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, batatu ba mbere ni abakobwa.

Uwabaye uwa mbere, ni Umutoniwase Kelie wigaga muri Fawe Girls School ryo mu Karere ka Gasabo, akurikirwa na Ihimbazwe Niyikora Kevine wigaga muri Lycee Notre-Dame De Citeaux ryo mu Karere ka Nyarugenge.

Ku mwanya wa gatatu, haje Niyubahwe Uwacu Annick wigaga muri Maranyundo Girls School ryo mu Karere ka Bugesera, ku mwanya wa kane hakaza Ganza Rwabuhama Danny Mike wigaga muri Ecole des Science de Byimana mu Karere ka Ruhango, naho ku mwanya wa Gatanu hakaba haje Munyetwali Kevin wigaga muri Petit Seminaire Saint Paul II Gikongoro ryo mu Karere ka Nyamagabe.

Naho mu barangije mu cyiciro cy’amashuri abanza, uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, ni Kwizera Regis wigaga muri Ecole Primaire Espoir de Lavenir ryo mu Karere ka Bugesera.

Yakurikiwe na Cyubahiro Herve wigaga muri Crystal Fountain Academy ryo mu Karere ka Kamonyi, ku mwanya wa gatatu haza Dushimiyimana Joos Bruce wigaga muri E P High Land.

Ku mwanya wa kane, haje Igiraneza Cyubahiro Benjamin wigaga muri Ecole Privee Marie Auxiliatrice ryo mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe ku mwanya wa gatanu haje Iratuzi Sibo Sandra wigaga muri Keystone School Ltd ryo mu Karere ka Musanze.

Kwizera Regis wigaga muri EP Espoir de l’Avenir yabaye uwa mbere mu basoje amashuri abanza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 1 =

Previous Post

Uwari Umunyamanga wa FERWACY wari wasabiwe gufungwa iminsi 30 yafatiwe icyemezo

Next Post

Icyitezwe ku ngufu kirimbuzi [Nuclear] zigiye kuzanira Abanyarwanda andi mahirwe

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyitezwe ku ngufu kirimbuzi [Nuclear] zigiye kuzanira Abanyarwanda andi mahirwe

Icyitezwe ku ngufu kirimbuzi [Nuclear] zigiye kuzanira Abanyarwanda andi mahirwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.