Abahinzi b’ikawa bo mu Mirenge ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro na Nyamyumba mu ka Rubavu, baravuga ko nyuma ifunga ry’uruganda rwa COOPAC Nyamwenda rwatunganyaga umusaruro wabo, ryabateye igihombo gikomeye kuko basigaye bagurisha n’abamamyi, babaha amafaranga y’intica ntikize.
Musabyimana Chrisostome usanzwe ari umuhinzi w’ikawa wo mu Kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko nyuma y’ifungwa ry’uru ruganda, ubu bagurisha n’abamamyi baba bagendagenda mu nzira. Ati “Hari abaguzi bagendana udukopo, ni bo nyihereza.”
Bizimana Marcel avuga ko ifunga ry’uru ruganda ryabashyize mu ihurizo, kuko abamamyi babahenda bitwaje ko badafite isoko ryo kubagurira umusaruro wabo.
Ati “Twabuze aho tugemura ikawa zacu, n’aho tuzijyanye hakaba kure bitewe n’uko twabuze inganda, uwo basanze azifite mu rugo bamuha amafaranga bakijyanira bakaduha ibiciro bishakiye.”
Musabyimana Chrisostome na we ati “Mu makopo nyine ni igiciro kiba kitagenwe na Leta kuko igikombe cy’icupa baduha 450 Frw kandi kibamo hafi ikilo kimwe.”

Umuyobozi ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Faustin Kabasha avuga ko bamenye iki kibazo cy’uru ruganda rutari kwakira umusaruro w’abahinzi, kandi ko hafashwe ingamba zo gukemura iki kibazo cy’abahinzi batabona aho bagurishiriza umusaruro wabo.
Ati “Ni ku mupaka wa Rubavu na Rutsiro kandi ni agace karimo inganda nyinshi kandi twari twasabye ko inganda zegereye aho gushyiraho abakozi babo bagura umusaruro kugira ngo umuhinzi ye kubura aho agemura umusaruro kubera uruganda rutaratangira gukora.”
Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda abamamyi kuko batubya umusaruro bagura ikawa iteze neza ndetse akagaragaza ko ku ikubitiro NAEB yashyizeho igiciro cy’amafaranga 600 Frw ku kilo ariko ko amakuru ahari ari uko muri aka gace amafaranga make yishyurwa ikilo kimwe cy’ikawa ku ruganda cyangwa site yemewe ari 800 Frw.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10