Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

radiotv10by radiotv10
28/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bakirara mu mirima yabo bacukura amabuye y’amabengeza, ku buryo iyo hagize ubavuga bitamugwa amahoro.

Abo baturage bo mu Mudugudu wa Buramba mu Kagari ka Kavomo mu Murenge wa Nyundo, bavuga ko hashize igihe batangiye guterwa n’itsinda ry’abantu baturuka mu Murenge wa Kivumu baje gucukura amabuye y’amabengeza yitwa Beleri bo bagaragaza ko batari bazi ko ayo masambu yabo arimo ubwo bukungu.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Buramba, Niyigena Jean de Dieu avuga ko bari guhangana n’iryo tsinda ribateje umutekano mucye.

Yagize ati “Byabaye akaduruvayo, tukabona ibitero biturutse muri Kivumu no mu Murenge wa Nyamyumba tugahangana na byo kandi ba nyirimirima nta nyungu babifitemo kuko bari kuza bagacukura bagasiga umurima wabaye ubutayu.”

Bamwe mu batuye kuri aka gasozi n’abahafite amasambu, bagaragaza ko kuva bamenya ko ubutaka bwabo buhishe ubwo bukungu, batakiryama ngo basinzire.

Nyiramagambo Beatrice ati “Twe aya mabuye yatubereye umuvumo kuko ntitugisinzira, nk’ubu twakabaye turi mu mirimo ariko twirirwa aha ntacyo turi buhakure kubera kugira ngo baticanira mu isambu yawe.”

Ntawurengumunsi Leonard na we yagize ati “Bakaza ari igitero cy’abagabo bafite ingufu cyane bakakwirukaho uri nyirisambu bafite imihoro, injonogo n’inkoni bagacukura umurima wawe ngo ntugomba kuvuga.”

Ngezenubwo Ladislas na we ati “Njye bacukuye inzu yanjye none igiye kugwa kandi aya mabuye ataragaragara nari mfite amahoro none hari n’igihe iyi nzu yatugwaho kuko bayinyuze munsi bari gucukura.”

Ni mu gihe abasanzwe bazi iri tsinda bagaragaza ko rimaze igihe kandi rikora ibikorwa nk’ibyo cyane cyane mu birombe by’amabuye y’agaciro bityo rero bagasaba ko aba baturage batabarwa bakimurwa kugira ngo babone amahoro.

Umwe ati “Bishyize hamwe ari nk’ikipe y’Umudugudu wose kandi iyo bakugezeho ni uguterura bakajugunya n’iyo babafashe bakabafunga nk’ejo wumva ngo babafunguye, mbese n’abantu bigize nk’ibyihebe.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco avuga ko iki kibazo atari akizi icyakora ko agiye kugikurikirana akoranye n’izindi nzego z’ibanze.

Baracukura imirima yabo igasigara yasamye
Inzu za bamwe zarangiritse

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Next Post

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.