Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu modoka y’Akarere ka Burera, bagombaga kuyohereza kugurishizwa ku Mugabane wa Asia.
Aba bagabo bafatanywe ibilo 20 by’amahembe y’inzovu, bafashwe mu kwezi gushize tariki 17 Ukwakira 2025, aho ayo mahembe atatu yari yakaswemo ibice umunani.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko “Aba bari bakoresheje imodoka y’Akarere ka Burera, kuko Sekamana yari umushoferi wayo.”
RIB ikomeza ivuga ko “Mu ibazwa ryabo, uwitwa Tuyisenge we avuga ko yakoraga nk’umukomisiyoneri muri ubu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu.”
Tuyisenge akomeza avuga ko hari umuturage wo muri DRC wari wamusabye kumushakira umuntu wamwambukiriza amahembe y’inzovu, nyuma na we amuhuza na Shirumuteto Jean Pierre ayo mahembe arayohereza yambukijwe mu buryo bwa magendu.
Shirumuteto we avuga ko yinjiye muri ubu bucuruzi ashaka imibereho, adasanzwe acuruza amahembe y’inzovu. Bose ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ibyaha nk’ibi byo gucuruza amahembe y’inzovu biboneka gake kuko usanga akenshi n’ababyishoramo baba bashaka gukoresha u Rwanda nk’izira yo kujya kuyagurisha mu Bihugu byo hanze.
Yagize ati “Kubera ingamba zo kubirwanya ziba zarashyizweho, biboneka gake. Abafatwa bose baba bagerageza gukoresha u Rwanda nk’inzira. Aba bafashwe rero ni urugero rw’uko izo ingamba zikora kandi ufashwe wese ahanwa nk’uko amategeko abigena. Turasaba abantu kwirinda kubyishoramo.”
Iki cyaha gihanishwa ingingo ya 58 yo mu itegeko rigenga ibidukikije ivuga ko uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa uwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye aba akoze icyaha. Gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 frw).


RADIOTV10









