Umukinnyi wa Gasogi United umaze iminsi atawe muri yombi, byatangajwe ko akurikiranyweho ibyaha birimo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa, akekwaho gukorera uwari umukunzi we batandukanye atabishaka.
Nshimiyimana Marc Govin w’imyaka 24 y’amavuko, yatawe muri yombi tariki 23 Nzeri 2024, aho aregwa gushyira ibikangisho ku mukobwa bahoze bakundana.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko mu ibazwa ryakorewe uyu musore, yagiye yiyemerera ko yagiye akangisha uwari umukunzi we kuzashyira hanze amashusho n’amafoto bigaragaza ubwambure bwe, yagiye afata bagicuditse.
Akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo; gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry watangaje ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu mukinnyi yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 30 Nzeri 2024, yatangaje ko ibyaka akurikiranyweho byakozwe mu bihe bitandukanye nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we.
Ni ibyaha byakorewe mu Mudugudu w’Umunara, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, mu karere ka Kicukiro, ndetse uyu musore akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanombe.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wa Gasogi United yakoze ibi byaha agamije kwihimura ku mukobwa bahoze bakundana kuko yatandukanye na we atabishaka.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry aherutse kuburira abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwitwararika; abamaze iminsi bazikoresha batangaza ibihabanye n’umuco nyarwanda kandi bigize ibyaha bakabireka, kuko uru rwego rwabihagurikiye.
ICYO AMATEGEKO ATEGANYA
Ingingo ya 129 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ku cyaha cyo Gukangisha gusebanya, iyehanya ko iyo umuntu agihamiwe, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazahabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.
Naho icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, giteganywa n’Ingingo ya 35 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe Ikoranabuhanga, yo iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Naho icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, giteganywa n’Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe Ikoranabuhanga, yo ivuga ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.
RADIOTV10