Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyagaragaye mu iperereza ku mukinnyi w’ikipe imwe mu Rwanda umaze iminsi atawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
03/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyagaragaye mu iperereza ku mukinnyi w’ikipe imwe mu Rwanda umaze iminsi atawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wa Gasogi United umaze iminsi atawe muri yombi, byatangajwe ko akurikiranyweho ibyaha birimo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa, akekwaho gukorera uwari umukunzi we batandukanye atabishaka.

Nshimiyimana Marc Govin w’imyaka 24 y’amavuko, yatawe muri yombi tariki 23 Nzeri 2024, aho aregwa gushyira ibikangisho ku mukobwa bahoze bakundana.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko mu ibazwa ryakorewe uyu musore, yagiye yiyemerera ko yagiye akangisha uwari umukunzi we kuzashyira hanze amashusho n’amafoto bigaragaza ubwambure bwe, yagiye afata bagicuditse.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo; gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry watangaje ko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu mukinnyi yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 30 Nzeri 2024, yatangaje ko ibyaka akurikiranyweho byakozwe mu bihe bitandukanye nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we.

Ni ibyaha byakorewe mu Mudugudu w’Umunara, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, mu karere ka Kicukiro, ndetse uyu musore akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanombe.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi wa Gasogi United yakoze ibi byaha agamije kwihimura ku mukobwa bahoze bakundana kuko yatandukanye na we atabishaka.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry aherutse kuburira abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwitwararika; abamaze iminsi bazikoresha batangaza ibihabanye n’umuco nyarwanda kandi bigize ibyaha bakabireka, kuko uru rwego rwabihagurikiye.

 

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA

Ingingo ya 129 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ku cyaha cyo Gukangisha gusebanya, iyehanya ko iyo umuntu agihamiwe, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazahabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.

Naho icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, giteganywa n’Ingingo ya 35 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe Ikoranabuhanga, yo iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Naho icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, giteganywa n’Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe Ikoranabuhanga, yo ivuga ko uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 1 =

Previous Post

Rwamagana: Abagabo batatu n’abagore babiri baguwe gitumo mu gishanga bakora ibitemewe

Next Post

Impinduka mu mibare y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Impinduka mu mibare y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Impinduka mu mibare y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.