Ubushinjacyaha mu Karere ka Nyagatare bukurikiranye umwana w’imyaka 17 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu batanu, buvuga ko yagiye abashukisha ibirimo ibisheke, ndetse na we akaba yiyemerera ko yasambanyije umwana umwe ishuro nyinshi.
Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu mwana yamaze gutingunywa n’ Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, yashyikirijwe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024.
Ubushinjacyaha buvuga ko abana b’abahungu basambanyijwe n’uyu mwana, bari hagati y’imyaka itanu (5) n’icumi (10).
Ibikorwa bishinjwa uyu mwana, byakozwe mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2024.
Ubushinjacyaha bugira buti “yagiye ashukisha abana bato b’abahungu amabombo, ibisheke, amandazi, biscuits hamwe n’amafaranga, akabasambanya.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buvuga ko “Mu ibazwa rye [uyu mwana w’imyaka 17] yemera ko yasambanyije umwana umwe inshuro zirenga eshatu, akabisabira imbabazi, mu gihe iperereza ryakozwe ryerekana ko abana basambanyijwe ari batanu.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 54: Ihanwa ry’umuntu ufite imyaka iri hagati ya cumi n’ine (14) na cumi n’umunani (18) y’amavuko
Iyo uwahamwe n’icyaha yari afite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko atarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga, ibihano bitangwa ni ibi bikurikira:
- igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu;
- igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu. Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni nabyo bihabwa icyitso iyo cyari gifite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko kitarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga.
RADIOTV10
Mbega ihohireta wee uwo mwnw bamujyane mukigo ngorora mico pee kuko biraba aje cyanee