• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ibyamamare by’amazina akomeye byinjiye mu rugamba rusaba ko intambara ya Israel na Hamas ihagarara

radiotv10by radiotv10
07/11/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ibyamamare by’amazina akomeye byinjiye mu rugamba rusaba ko intambara ya Israel na Hamas ihagarara
Share on FacebookShare on Twitter

Abafite amazina azwi mu myidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za America no ku Isi, bandikiye Perezida w’iki Gihugu, Joe Biden, bamusaba kugira icyo akora kugira ngo intambara ihanganishije Israel na Hamas ihagarare.

Ibi byamamare, birimo umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa Film, Jennifer Lopez n’umuraperi Drake n’abandi bazwi mu myidagafuro.

Iyi baruwa ifunguye bandikiye Joe Biden, baramusaba guhagarika iyi ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi 10 muri Gaza, yatangiye tariki 07 Ukwakira.

Iyi ntambara yatangiye ubwo umutwe wa Hamas wagabaga ibitero bitunguranye muri Israel ukivugana Abanya-Israel, ndetse ukanashimuta abandi, ikomeje no kwamaganwa n’imiryango mpuzamahanga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye nka UNICEF na OMS.

Ibyamamare Jennifer Lopez n’umuraperi Drake, mu ibaruwa bise ‘Artists4Ceasefire’, cyangwa ngo ‘abahanzi basaba ko intambara ihagarara’, birasaba Perezida Biden kumvisha Israel na Hamas zikagira ubwumvikane bugamije guhagarika iyi mirwano.

Aba basitari bavuga ko iyi ntambara ikwiye guhagarara kuko ikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi aho mu cyumweru gishize hapfuye abarenga 5 000.

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

UPDATE: Dosiye ya CG (Rtd) Gasana yamaze kugezwa mu Rukiko ruzamuburanisha ku ifungwa ry’agateganyo

Next Post

Bisi z’amashanyarazi zitwara abagenzi zari zitegerejwe mu Rwanda zigiye kuhasesekara

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Bisi z’amashanyarazi zitwara abagenzi zari zitegerejwe mu Rwanda zigiye kuhasesekara

Bisi z’amashanyarazi zitwara abagenzi zari zitegerejwe mu Rwanda zigiye kuhasesekara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.