Mu mukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Benin mu gushaka itike yo kwerecyeza mu Gikombe cya Afurika (CAN 2024), urangiye amakipe yombi anganya 1-1 bikomeza gushyira Amavubi mu mibare myinshi, mu gihe yari yanawubonyemo Penaliti akayihusha.
Uyu mukino wabanje guteza impaka nyinshi nyuma yuko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yataangazaga ko uzabera muri Benin, ikaza kwemeza ko uzabera i Kigali.
Uyu mukino wakiniwe muri Kigali Pele Stadium, sitade yambaye ubusa kuko nta bafana bari bemerewe kuzamo, watangiye ikipe y’u Rwanda isatira ishaka igitego hakiri kare kuko yari iwabo.
Abasore b’Amavubi bakomeje kotsa igitutu aba Benin ndetse baza no kubona Penaliti ku munota wa 17’ ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda.
Iyi penaliti yari yatumye buri Munyarwanda aho yari ari amwenyura, yarangiye bazinze umunya, kuko Rafael York wayiteye yaboneje umupira ku munyezamu wa Benin agahita awukuramo.
Ntibyaciye intege abasore b’Amavubi kuko bakomeje kwataka bashaka igitego ndetse bakagerageza gushota mu izamu ariko kureba mu izamu bikanga ndetse n’ibitego byabaga byabazwe ariko amahirwe akanga.
Ikipe y’u Rwanda yihariye igice cya mbere kuko yahushije ibitego byabaga byabazwe, mu gihe Benin itagize amahirwe yo kugera imbere y’izamu rya Ntwali Fiacre w’Amavubi, igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu bituma, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rukomeza gusatira rushaka igitego ndetse abasore barwo bakagera imbere y’izamu rya Benin ariko n’ubundi bikanga, kuko basangaga ba myugariro ba Benin bahagaze neza bakabazibira.
Amahirwe ya mbere abasore ba Benin babonye ku munota wa 58’ ku ikosa ryakozwe na ba myugariro b’Amavubi bari bavuye inyuma bose, bigatuma aba Benin babaca mu rihumye ku mupira wahawe Jodel Dossu wahise yiruka amasigamana agahura na Ntwali Fiacre yasohotse akamucenga, uyu Munya-Benin agahita anyeganyeza incundura z’izamu ry’u Rwanda.
Abakinnyi b’Amavubi birinze kuva mu mukino kuko bakomeje gusatira izamu rya Benin bashaka kwishyura igitego, ndetse ku munota wa 71’ baza kubona igitego cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry ku mupira yari ahawe ubanje kuva muri koroneri y’u Rwanda.
Abakinnyi b’Amavubi bakomeje gusatira izamu rya Benin ngo babone intsinzi, ndetse barinda bageza mu minota ya nyuma bakigishaka ariko biranga, umupira urangira amakipe anganya 1-1.
Uku kunganya byakomeje gushyira u Rwanda mu mibare myinshi kuko mu itsinda rya L rurimo rwahise rugira amanota atatu (3) rukaba ruri ku mwanya wa gatatu, mu gihe Benin ikomeje guherecyeza iri tsinda, iri ku mwanya wa kane n’amanota abiri, yombi ikuye ku Rwanda.
Naho Senegal inafite igikombe cya Afurika cy’umwaka ushize wa 2022, ikaba iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 kuri 12, aho yanamaze gukatisha itike yo kuzakina iki gikombe cya Afurika cy’umwaka utaha wa 2024, igakurikirwa na Mozambique iri ku mwanya wa kabiri n’amanota ane.
RADIOTV10