Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

radiotv10by radiotv10
17/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we Annette Murava. Mu byavugiwe muri uru rubanza, harimo kuba uregwa ashinjwa kuba yarashakaga gukoresha ku gahato umugore we imibonano mpuzabitsina.

Iyi nyandiko tuyikesha ikinyamakuru Ukweli Times, cyagaragaje ibyavugiwe mu rubanza rwabaye tariki 15 Nzeri 2025, ahakoreshejwe imvugo z’ibyavuzwe n’impande zombi (uregwa n’ubushinjacyaha).

Ku wa 15 Nzeri 2025 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije mu muheezo urubanza rwa Habiyaremye Zacharie alias Bishop Gafaranga wunganiwe na Me Mbarushimana Veneranda. Ni mu gihe Ubushanjacyaha bwari buhagarariwe na Mukeshimana Helene. Urubanza rutangiye, inteko iburanisha yasomye imyirondoro y’umuburanyi, na we yemera ko ari we, noneho abazwa niba hari icyo avuga mbere y’iburanisha.

Bishop Gafaranga yagize ati “Ndasaba ko uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo kuko ni ikibazo cy’umuryango.”

Inteko iburanisha yari igizwe n’Umucamanza Rugamba Obed n’umwanditsi Ishimwe Nadine. Ubushinjacyaha bwabajijwe niba hari icyo bubivugaho busobanura ko ‘mu nyungu z’umuryango yabihabwa kubera ibyo yumva yavugiramo akabivuga mu bwisanzure. Urukiko rwabisuzuma mu bushishozi’.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gushyira urubanza mu muhezo, noneho abari aho barasohoka, icyakora hasigara Murava Annette, kugira ngo nihagira icyo Urukiko ruza gukenera ibyo rumubaza aza kubisobanura.

 Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyo Bishop Gafaranga akurikiranyweho

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Habiyaremye ibyaha 2; guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe, gukubita no gukomeretsa ku bushake. Ibyo byaha akaba yarabirezwe n’uwo bashyingiranywe Murava Annette avuga ko umugabo we amuhoza ku nkeke akamukorera ibikorwa bimubuza umudendezo, akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, akamubwira amagambo mabi ko ari ikigoryi ntacyo amaze ko ntakintu yakuye iwabo.

Ku wa 29/04/2025 akaba yaramukubise ivi mu nda aramuniga kugeza ubwo ata ubwenge abanyerondo ni bo batabaye Murava bamugira inama yo kwiyambaza inzego z’ubutabera.

Imvugo y’Umushinjacyaha: “Ibimenyetso dushingiraho ni kuba aregwa na Murava ko amuhoza ku nkeke amutuka amucyurira buri munsi kugeza ubwo byamuteye ihungabana rikaba ryaremejwe na muganga w’imitekerereze igaragaza ko Murava afite ihungabana rikomeye. Abatangabuhamya barimo Rwaka uvuga ko ahora yakira buri teka ikibazo cy’uyu muryango.

Umutangabuhamya Mazimpaka Jean Baptiste ndetse na Munyandinda Philibert umubyeyi wa Murava uvuga ko nyuma y’ubukwe umwana we Murava yatangiye kurwaragurika yajya kwa muganga bakabura indwara ndetse ko Gafaranga yabahamagaye ababwira ko umugore amunaniye.

Icyemezo cy’uko bashyingiranywe, ndetse na raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko Gafaranga ahohotera umugore we. Ku bijyanye n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bifite impamvu nkomezacyaha byakorewe uwo bashyingiranywe. Ibimenyetso dushingiraho ni imvugo za Murava uvuga ko Gafaranga yashatse kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, undi aranga nibwo Gafaranga yamwatse telephone aramukubita ata ubwenge agaruye ubwenge ajya gutabaza irondo.

Hari abatangabuhamya Rwaka na Jean Baptiste raporo y’inzego z’ibanze ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite ibimenyetso mu ijosi bigaragaza ko yaba yarakubiswe ndetse ko yari afite ububabare mu nda  ku buryo azamara iminsi 5 adakora. Hari imvugo za Gafaranga wemera ko yamusunitse ku gitanda akamwaka na telephone.”

Uko Bishop Gafaranga yireguye

Gafaranga na we ati “Nkuko nabisobanuye guhera muri RIB mu Bushinjacyaha no mu Rukiko, mu Bushinjacyaha namaze amasaha ane nisobanura nyuma nibwo Umushinjacyaha yambwiye ngo umuriro wagiye ariko hari ibaruwa umugore wawe yanditse atanga imbabazi, ngo ikirego cyanjye si ngombwa gukomeza kugikurikirana ngo ninongera kuvuga mvuge bike by’ingenzi mu minota 20.

Naramwizeye nkoresha iyo minota kuko numvaga nta rubanza ruhari. Ndasaba imbabazi umugore wanjye kuko ntabashije kurinda amarangamutima y’umugore wanjye ariko imvugo bagiye bakoresha ntabwo nigeze nemeranya na bo. Ibikorwa bavuga bituruka ku kuba Bugesera mpamaze imyaka 5 ariko madamu wanjye ntabwo yigeze abyishimira ansaba ko twakwimukira i Kigali kuko hamwica, kubera ikibazo cy’ubushobozi ntabwo nigeze mbimukorera.

Amagambo bavuga ko namubwiye ntabwo nigeze nyamubwira. Imbabazi namusabye ni uko tutigeze duhuza mu buryo bw’imivugire ku bijyanye n’uko yashakaga ko twimukira i Kigali ibyo ni byo byateje kutumvikana ariko ntabwo byageze ku kuba namwita indaya, kuba tutarumvikanye kuri ibyo ni byo byateye kuba navuga nabi hakavamo n’imvugo zitari nziza.Hari aho tutavuganye neza ariko ntabwo nigeze mwita indaya.”

Urukiko rwabajije Bishop Gafaranga ku byo kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato: “Urabivugaho iki?”

Gafaranga ati “Umunsi bavuga ko nashatse ko dukora imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuri uwo munsi nari mvuye mu kazi, naramuhamagaye yari ari guteka musaba ko yaza tukaganira ku butumire nari nahawe n’inshuti yanjye insaba kujya kuba muri Amerika ariko njye mubwira ko umudamu wanjye ari we uhakunda ari we yaha ubwo butumire kuko haje kuba ikibazo cy’amafaranga ibihumbi maganabiri na mirongo itandatu (260 000 Frw) badusabaga kuri ubwo butumire.

Umugore yayatanze atambwiye dusa n’abatabyumvikanyeho kubera ko nari naramuguriye telefone y’ibihumbi 800 Frw.

Nari mfite ikibazo cy’amafaranga, namwatse iyo telefoni n’indi yari afite ndayimwaka kuko yari ari gukora amakosa, ntabwo yabyishimiye dusa n’abayirwaniye ndayimushikuza, ni bwo namusunitse ku buriri. Ndabisabira imbabazi n’umugore nabimusabiye imbabazi. Umugore ni we wasohotse mbere njye nsohoka nyuma mfata imodoka njya mu mugi nibwo ibi byakurikiyeho. Njye n’umudamu wanjye twagiye tugira ibibazo tukimara gushakana nari mfite amafaranga 100 000 000 Frw ariko tumaze kubana barayanyambuye ni bwo natangiye guhuzagurika mu rugo, mu cyumweru cya mbere tumaze kubana ni bwo natangiye imanza, itangazamakuru riratwataka, kubera n’amadeni nashatse kugurisha inzu dufite, mbimusabye ntiyabinyemerera byaje gutuma ijya gutezwa cyamunara ariko imiryango ibijyamo ideni ririshyurwa. Ibyo bibazo byabaye atwite ariko ibyo bibazo byose abaganga babihereyeho babishinja njyewe.”

Bishop Gafaranga yabajijwe ku batangabuhamya

Ati “Umutangabuhamya ni we mukuru w’Umudugudu twari dufitanye ikibazo avuga ko azanyumvisha.

Nta na rimwe yigeze yinjira mu rugo rwanjye, ndetse nta na raporo agaragaza z’inshuro yadusuye aje gukemura ikibazo cy’urugo rwanjye. Hari aho avuga ko ikibazo dufitanye ngo ni icya CHANO kandi si byo chano yari iya Murava kuko yari ayifite na mbere y’uko tubana ariko murava yari yarayanditse kuri mama we tumaze kubana ayizana mu mazina y’umuryango.

Ikibazo mfitanye na mudugudu yari afite akabari kuko twari inshuti, yansabye ko ntazashyira akabari mu mazu yanjye kandi na we afite akabari najyaga no kumuteza imbere, nyuma haje umukobwa asaba gukodesha ayo mazu yanjye amasezerano ayakorana n’umugore, ni bwo uwo mukobwa yashyizemo akabari nibwo njye na mudugudu twahereye tutumvikana.

Ikindi hari amajwi y’umuntu wahamagaye yiyita ko ari perezida w’Urukiko bahamagara madamu bamubwira ngo niyohereze 3 000 000 Frw bandekure, madamu yagize amakenga ntiyayabaha kandi umukuru w’Umudugudu yabikoze ari kumwe n’uwo mutekamutwe.

Ku bijyanye n’uko bavuga ngo naheje umugore wanjye mu mitungo, dufitanye inzu ya 150 000 000 Frw, dufitanye iduka ricuruza imyenda mu mugi, twaguze ikibanza ndetse namushatse mfite imitungo, ariko nemeye gusezerana na we ivangamutungo ndetse mu kwezi kwa Gatanu twaguze kibanza tucyandikwaho twembi, Ndetse n’amasezerano y’ubukode bw’amazu ni we uyanditseho, ni we wishyuza ubwo bukode n’amakonti yose turayafatanyije keretse niba hari indi mitungo bagaragaza ko naba naramuhishe.

Bavuga ko ku wa 29 ngo nakubise umugore wanjye kandi nimureba raporo ya muganga n’ubundi yakozwe ku itariki 29 na Isange ni bwo yagiye kuri Isange yasobanuye ko yagiye kuri Isange ngo nibiba ngombwa baduhuze batuganirize ni muri urwo rwego yagiye kuri Isange ngo batugire inama.

Twigeze no gutekereza ko twashaka umuntu uzajya atugira inama tugira imbogamizi z’uko turi abasitari.I cyaha nemera ni ukumusunika ariko yasohotse mbere yanjye.”

Yisobanuye kuri raporo ya Muganga

Ati “Ubwo buribwe ntabwo umugore wanjye yigeze amenyesha, ibyo bikomere ntabyo namuteje, bakabaye baramufotoye. Nemera ko Ubushinjacyaha bukora iperereza, mu rugo mpafite abakobwa babiri bakuze bafite indangamuntu, ndetse n’abazamu babiri, bari kubazwa bagatanga amakuru mu bibera mu nzu iwanjye ndetse harimo n’abavandimwe b’umugore babaga mu rugo, ndetse muri dosiye bavuga ko Murava yatabawe n’abanyerondo ariko ntabwo babajijwe.

Ahubwo mudugudu na mutekano ni bo batanze ubuhamya. Ese mudugudu ko yazaga mu rugo nk’umuyobozi yabonye ayo makimbirane yategereje ko nica umugore wanjye ngo abone kuntangira raporo.

Bavuga ko icyaha nagikoze ku itariki 29/04 ariko nitabye kuri RIB tariki ya 07 najyanye na madamu kuri RIB, umuyobozi wa RIB ambaza icyo ndi gukora ngo icyaduteraga amakimbirane gikemuke, namubwiye ko njye n’umugore twemeje ko tugurisha igice kimwe cy’inzu tugakemura ibibazo dufite. Nubwo ari njye ufunzwe ariko umugore wanjye ni we byagizeho ingaruka cyane yari afite ibiro 70 none asigaranye ibilo 40 niw e unsura ku wa 3 no ku wa 5.”

Me yunganiye Bishop Gafaranga

Umunyamategeko ati “Icyo navuga ni inyandiko Murava yanditse muri paragraph ya 2 Annette ari imbere ya noteri ku wa 10/05/2025 yavuze ko ibibazo yari afitanye n’umugabo we baricaye barabikemura, ibi ndabihuza nuko Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyabaye ku itariki 29/04/2025 Gafaranga afatwa ku itariki 07/05 ariko icyo gihe Murava yari ari mu rugo ntabwo yigeze yahukana ngo ajye iwabo, yagumye mu rugo rwe. Ntazibana zidakomanya amahembe, ndetse n’umunsi yitabye RIB ikibazo cyabo cyari cyararangije gukemuka barakomeje kuremya umuryango, ni yo mpamvu yanamuherekeje kuri RIB.

Hari umutangabuhamya Munyandinda Philibert ni sebukwe wa Gafaranga, hari icyo Gafaranga yavuze ko iki kibazo cyagizwe kinini n’itangazamakuru, Munyandinda nimureba ubuhamya bwe hari aho yavuze ko Annette akimara gushakana na Gafaranga yatangiye kurwaragurika ariko twabagaragarije video kuri YouTube aho Murava yivugiye ko akiri na muto yakundaga kurwaragurika.

Izo mvugo z’itangazamakuru zishobora gutuma umubyeyi avuga n’ibitari byo. Izo mvugo yazivugiye ku Isimbi akiri umukobwa. Ikindi ni uko ku itariki 07 Annette yanjyanye n’umugabo we kuri RIB ndetse ni we wagarutse mu rugo agaruye imodoka, bigaragaza ko bari bararangije kwiyunga.

Gafaranga ntabwo ajya kure y’ibyavuzwe kuko nubwo mbere yavugaga ko yabifataga nk’amakosa ariko aho amenyeye ko ari ibyaha asaba imbabazi. Ku kijyanye no gukubita no gukomeretsa Murava, ntabwo yahaye Gafaranga telefone ku neza mu gukirana n’undi umuntu ntabwo amenya aho afata, ni yo mpamvu yemera ko yamusunitse ku gitanda arabyemera akabisabira imbabazi.

Annette yaherekeje umugabo we ntabwo yari yiteze ko ari bufungwe. Annette kuva ibi byaba aracyari mu rugo ndetse ni we umusura aho afungiye ni Annette ubwe arahari ntabwo yigeze ahwema kujya mu kibazo cy’umugabo we ntabwo yigeze azihatirwa, na we ari mu Rukiko rubishatse rwamubaza kuri izo mbabazi.

Uyu mutangabumahya Munyandinda hari aho avuga ngo twababaye hafi nk’abana bacu ndetse bari bagiye kubatereza cyamunara ndabishyurira, ese wasohora amafaranga ukajya kubashyigikira cyangwa wamukura muri urwo rugo rurimo amakimbirane ukamuha ayo mafaranga agatangira ubuzima, ntabwo duhakana ko ayo makimbirane yabayeho, nka bantu bari bari mu bibazo by’ubukene n’amadeni ni ibintu bibaho abashakanye ntabwo bavugana neza igihe cyose.

Kwa Annette ni abantu bifashije kurusha no kwa Gafaranga, iyo babona ko abanye nabi n’umugore ntabwo bari kumugumishayo, bari kumukurayo akava muri ayo makimbirane impamvu batamujyanye ni akari gaciyemo.

Hari historic twabahaye y’umuntu witwa Anne Marie Uwitonze ni nyina wa Annette yagiye aboherereza amafaranga yabahaye hafi 10 000 000 Frw, ni nayo yarangije inzu bubakaga, ntabwo bari kubikora umwana wabo abayeho nabi mu makimbirane. Ndashingira ku Ingingo ya 59 CP mu gace ka 3 na 4 ngashimangira agace ka 4 dusaba Urukiko ko rwakwemeza ko kuba icyaha ubwacyo Ubushinjacyaha buvuga ko cyakorewe Annette nta ngaruka zidasanzwe cyateje kuko nta tige afite, nta bumuga afite.

Iyo kiza guteza ingaruka Annette aba ari iwabo ntabwo aba akiba kwa Gafaranga, ndetse ntabwo yari kumuherekeza kuri RIB ku itariki 07/05. Tugasaba ko Urukiko rwabona ko hari impamvu nyoroshyacyaha.”

Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano Bishop Gafaranga

Umushinjacyaha ati “Itegeko ryarahindutse yakabaye asabirwa gufungwa imyaka 10, ariko itegeko ryarahindutse turasaba ko hashingiwe ku ngingo 11 y’itegeko rya 2023 yafungwa imyaka 3 n’ihazabu ya 300 000 Frw kuri icyo cyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Ku bijyanye nuko ababyeyi ba Murava bagiye bafasha uyu muryango, kwari nko kugura umwana wabo kuko umugabo yahoraga avuga ko ntakintu yazanye mu rugo, ariko n’ubundi ntacyo byatanze uretse ihungabana.

Tugasanga iriya nyandiko yanditse ariko dushingiye ku kuba afite ihungabana ndetse no gushyirwaho igitutu ni yo mpamvu tutaretse ikirego, keretse ahagaze imbere y’Urukiko akavuga ko yabeshye ariko anabivuze yagaragaza ahandi yakubitiwe, bikaba ari ugushyirwaho igitutu, ndetse nubwo bavuga ngo yamuhaye imbabazi, yamuhaye imbabazi z’iki mu gihe ibyo amurega atabyemera, ndetse n’abatangabuhamya bemeza iby’iryo hohoterwa. Bityo turasaba ko ibyaha byombi byamuhama agahanishwa igifungo cy’imyaka 2 ku cyaha cyo guhoza ku nkeke n’imyaka 3 n’ihazabu ya 300 000 Frw ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa agahanishwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya 300 000 Frw kuko ari impurirane mbonezabyaha.”

Bishop Gafaranga yaratakambye

Yagize ati “Twagiye tubona imiryango ihagaze imbere yanyu muyihuza kugira ngo ibane neza ariko kuri njye uhagaze imbere yanyu nsaba imbabazi ngaragaza ubushake bwo gukomeza kwiyunga n’umuryango, ikindi bagaragaje raporo ya muganga igaragaza ko ameze neza nta hungabana afite nkaba nsaba kugabanyirizwa igihano no kugisubikirwa.

Mu nyandiko twagaragaje hari amagambo atarigeze avugwa n’umugore wanjye. Ndasaba ko nagabanyirizwa igihano kikaba cyanasubikwa.”

Uwunganira Bishop Gafaranga yasabye isubika gihano

Yagize ati “Hari contre expertise yakozwe n’umuganga w’i Ndera Karayese yakozwe ku wa 12/06/2025 iyakozwe mbere na Isange yakozwe ku wa 29/04/2025, iyo raporo ya 12/06/2025 ivuga ko Murava ameze neza ndetse bamufashe n’ibizamini basanga ari muzima. Muganga yavuze ko Urukiko rumukeneye yaza kuyisobanura.

Ku bihano yasabiwe, turasaba Urukiko ko rwaca inkoni izamba agahabwa igihano gitoya, kuko Habiyaremye ntabwo yahakanye ko yakoreye icyaha umugore we. Ngasaba ko yasubikirwa igihano yahabwa hashingiye ku ngingo ya 64 Criminal procedure kuko yemeye guhinduka akaba intangarugero.”

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwapfundikiye urubanza, noneho rushyira isomwa ryarwo ku wa 10 Ukwakira 2025 saa 11h00.

Ivomo: Ukweli Times

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 1 =

Previous Post

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Related Posts

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

by radiotv10
17/09/2025
0

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urundi nkarwo rwo muri Maroc, yitezweho gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

by radiotv10
17/09/2025
0

The Rwanda Defence Force (RDF) has announced that one of its small unmanned aircraft (a drone), which was being used...

IZIHERUKA

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko
MU RWANDA

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

17/09/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.