Monday, March 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyamenyekanye ku Banya-Uganda batandatu bafungiwe kwiba miliyari 4Frw Banki yo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/03/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibyamenyekanye ku Banya-Uganda batandatu bafungiwe kwiba miliyari 4Frw Banki yo mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abanya-Uganda batandatu bakurikiranyweho ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bwa miliyari 4,9 Frw mu kwiba Equity Bank Rwanda, baragezwa imbere y’Urukiko, aho byamenyekanye ko barimo abasanzwe ari abahinzi, n’abacuruzi.

Ubujura bwakorewe Equity Bank Rwanda bwavuzwe mu minsi micye ishize, aho byavugwaga ko mu babukekwaho barimo n’abanyamahanga.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ceo.co.ug avuga ko Abanya-Uganda batandatu bafunzwe bakekwaho uruhare muri ubu bujura, baza kugezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026.

Bakurikiranyweho ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bwambukiranya imipaka mu bujura bwari bugambiriye kwiba iyi Banki yo mu Rwanda, ndetse ko urubanza rwabo ruri kwihutishwa kubera uburemere bwarwo mu byaha by’ikoranabuhanga byabayeho mu karere.

Nk’uko bigaragazwa na dosiye ikubeyemo ibirego byabo, Polisi ya Uganda, ivuga ko aba Banya-Uganda bashinjwa gukoresha ikoranabuhanga mu kwinjira muri sisiteme za Equity Bank Rwanda no kubona inyungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko igera kuri miliyoni 3,4 USD (agera kuri Miliyari 4,9 Frw).

Iki kirego gifite nimero CRB: 215/2026 kiri muri Polisi yo ku cyicaro Gikuru cya Kampaka Kampala Metropolitan Police (CPS Kampala), kizaburanishwa hagendewe ku itegeko rihana ibyaha by’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga no kwinjira muri mudasobwa.

Abanya-Uganda bashinjwa ni bande?

Abashinjwa muri iyi dosiye, ni Mugisha Solomon, uzwi nka Nelson w’imyaka 33 y’amavuko, usanzwe ari umucuruzi wo mu gace ka Kira mu Karere ka Wakiso.

Undi ni Enock Mpanga Kazige ufite imyaka 34 y’amavuko, aho we asanzwe ari umuhinzi wo mu gace k’icyaro ka Namulondo mu Karere ka Wakiso; hakaba Katerega Benedicto w’imyaka 35 na we akaba ari umucuruzi wo mu gace ka Matuga na we mu Karere ka Wakiso.

Hari kandi Kiyimba Faruk w’imyaka 30 na we akaba ari umuhinzi wo mu gace ka Bunamwaya muri Wakiso; ndetse na Oketcho Gerard w’imyaka 31 usanzwe akora ibijyanye n’ubwubatsi muri Medix Ltd akaba anatwara imodoka itwara abagenzi hagati ya Kitezi na Wakiso.

Inyandiko za Polisi ya Uganda zigaragaza ko aba bashinjwa, kimwe n’abandi benshi bagishakishwa, ibyaha bakekwaho babikoze hagati ya tariki 14 na 18 Gashyantare 2026 babikoreye mu bice binyuranye muri Kigali mu Rwanda ndetse n’i Kampala muri Uganda.

Amakuru agaragaza ko aba bashinjwa, bakoresheje sisiteme za mudasobwa, bakinjira mu ikoranabuhanga rya Equity Bank Rwanda, bagakoresha uburyo bwo kubona inyungu ibarirwa muri miliyari 4,9 Frw muri iyi banki.

Dosiye y’ikirego, ivuga ko iri tsinda ry’abantu “bacuze sisiteme ya Equity Bank Kigali” bigaragaza ko urubanza rwabo rushingiye ku bujura bukoresheje ikoranabuhanga.

Amakuru avuga ko “hakiri abandi benshi” bakekwa muri ubu buriganga, aho abari gukora iperereza, bibasaba gukora iryambukiranya imipaka byumwihariko hagati ya Uganda n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo

Related Posts

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

by radiotv10
22/03/2026
0

Visi Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Uwimana Consolée, yahaye urubyiruko umukoro wo kwirinda ingeso mbi, kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu ndetse no...

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

by radiotv10
21/03/2026
0

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bagize Urugaga rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi wo kuba umusemburo w’impinduka nziza u Rwanda rwifuza...

Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

Abayisilamu bo mu Rwanda bibukijwe ko Igisibo Gitagatafu barangije kitagomba kujyana n’ibikorwa byiza bakozemo

by radiotv10
20/03/2026
0

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya yibukije abayisilamu ko nubwo barangije Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, ariko bagomba gukomeza kurangwa no...

Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

Hagaragajwe Uturere tuza ku isonga mirire mibi y’abana mu Ntara y’Amajyepfo

by radiotv10
20/03/2026
0

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko uturere twa Gisagara, Nyamagabe na Kamonyi turi ku isonga mu kugira umubare munini w’abana...

Ndi Umukandida wishimye cyane- Louise Mushikiwabo kuri kandidatire yo guhatanira kongera kuyobora OIF

Ndi Umukandida wishimye cyane- Louise Mushikiwabo kuri kandidatire yo guhatanira kongera kuyobora OIF

by radiotv10
20/03/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Umunyarwandakazi Madamu Louise Mushikiwabo; yavuze ko ari "umukandida wishimiye cyane" mu matora azahatanira...

IZIHERUKA

Ibyamenyekanye ku Banya-Uganda batandatu bafungiwe kwiba miliyari 4Frw Banki yo mu Rwanda
MU RWANDA

Ibyamenyekanye ku Banya-Uganda batandatu bafungiwe kwiba miliyari 4Frw Banki yo mu Rwanda

by radiotv10
23/03/2026
0

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo

23/03/2026
Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

22/03/2026
Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

Volleyball: Amakipe yageze kuri Final yamenyekanye, umukino umwe uba ingorabahizi

22/03/2026
Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

Trump yatangaje ko America ishaka kuganira na Iran ariko ko ikibazo ari kimwe

22/03/2026
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bo mu Rugaga rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi

21/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyamenyekanye ku Banya-Uganda batandatu bafungiwe kwiba miliyari 4Frw Banki yo mu Rwanda

Gasogi Utd yabuze ku mukino wari kuyihuza na Rayon hahita hafatwa icyemezo

Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi rwibukijwe ingeso rugomba kugendera kure

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.