Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyavuye mu biganiro byahuje Rayon, Al Hilal na CAF byamenyekanye

radiotv10by radiotv10
14/09/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyavuye mu biganiro byahuje Rayon, Al Hilal na CAF byamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports, ubwa Al Hilal Benghazi, n’ubwa CAF, byavuyemo icyifuzo gishobora gutuma amatariki yagombaga kuzaberaho imikino yari yatangajwe, ahinduka.

Ni nyuma y’uko umukino wari kuzahuza Rayon Sport na Al Hilal Benghazi kuri uyu wa Gatanu, usubitswe igitaraganya kubera ibiza biri muri Libya, bikemezwa ko imikino yose izabera mu Rwanda.

Ibi biganiro byabereye i Benghazi kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2023, byarimo ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe naPerezida wayo, Uwayezu Jean Fidel, ubwa Al Hilal Benghazi, Komiseri wari kuzayobora umukino wari kuzaba ku Gatanu, ndetse n’umusifuzi wa kane w’uyu mukino.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, avuga ko ibi biganiro, byari bigamije gusuzumira hamwe amatariki yari yatanzwe n’iyi kipe ko ari yo yazakinirwaho imikino yombi, aho uwa mbere uzakirwa na Al Hilal Benghazi wari kuzaba tariki 30 Nzeri, naho uwo kwishyura uzakirwa na Rayon ukaba wari kuzaba tariki 07 Ukwakira.

Muri ibi biganiro, CAF yamenyesheje amakipe yombi ko amatariki yifujwe na Rayon Sports ari aya kure kuko yagongana n’igihe hazatangarizwa amakipe yazamutse mu kindi cyiciro kuko azamenyekana tariki 05 Ukwakira 2023, bityo ko bagomba kuyahindura.

Uwayezu ati “Badusabye ko twagerageza tukigize imbere ikikino […] twabahaye ibindi byifuzo ko twifuza ko noneho imikino yahinduka ku buryo bukurikira, kuri 23/09 hakaba uwo mukino wa mbere, noneho umukino wo kwishyura wari kuzaba tariki 07, ukazaba tariki 30/09.”

Avuga ko iki cyifuzo na cyo kigomba gusuzumwa n’ubuyobozi bw’ikipe ya Al Hilal Benghazi, ubundi bwacyemera, amakipe yombi akagishyikiriza CAF, ari na yo izafata umwanzuro wa nyuma.

Rayon Sports yaraye ikoze imyitozo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 2 =

Previous Post

Igisubizo kitavugwaho rumwe cy’inzego ku giteye impungenge cyagaragaye mu bizamini bya Leta

Next Post

Uwatereswe na Kazungu ahishuye ibitangaza bitari bizwi yizezaga abakobwa kugira ngo abashiture

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwatereswe na Kazungu ahishuye ibitangaza bitari bizwi yizezaga abakobwa kugira ngo abashiture

Uwatereswe na Kazungu ahishuye ibitangaza bitari bizwi yizezaga abakobwa kugira ngo abashiture

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.