Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyavuye mu ibazwa ry’ukekwaho kwica nyakwigendera Pauline wari wararokotse Jenoside

radiotv10by radiotv10
20/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi ukekwaho kwica nyakwigendera Nduwamungu Pauline wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uniyemerera ko ari we wabikoze, runatangaza bimwe mu byo yavugiye mu ibazwa rye.

Ni nyuma yuko hari abatawe muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline wari utuye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma, wishwe ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 14 Ugushyingo, urupfu rwe rukamenyekana bucyeye bwaho tariki 15, aho igihimba cye cyabonetse mu kimoteri cyo mu rugo rwe.

Umutwe wa nyakwegendera wari waciwe, na wo waje kuboneka nyuma y’iminsi ibiri, ukuwe mu musarani wo mu rugo rwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rutangaza ko mu batawe muri yombi, umwe muri bo yaje kwemera ko ari we wishe nyakwigendera, wanavuze icyatumye amuca umutwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “abajijwe impamvu yamwishe akamuca umutwe, yisobanuye avuga ko yagira ngo atazafatwa ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z’uwishwe hasigaramo ifoto y’uwamwishe iyo yamwishe barebana.”

Dr Murangira avuga ko hataramenyekana niba urupfu rwa Pauline rufitanye isano no kuba yari yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo byaba ari ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko hagikomeje iperereza.

Ati “Kugeza ubu ntabwo twakwemeza cyangwa ngo duhakane ko yaba yazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza ni ryo rizabigaragaza.”

Dr Murangira uvuga ko iri perereza riri gukorwa ari ryo rizagaragaza uyu ukekwaho kwica Pauline icyabimuteye, avuga kandi ko hakomeje gushakishwa ababa baramufashije muri iki gikorwa cy’ubunyamaswa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, rukizeza ko ubutabera buzatangwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − three =

Previous Post

Hamenyekanye icyatumye Ambasade ya America muri Ukraine ifungwa by’igitaraganya

Next Post

Igisubizo kirimo urujijo cy’umutoza w’Amavubi ku kongererwa amasezerano

Related Posts

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

IZIHERUKA

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho
MU RWANDA

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo kirimo urujijo cy’umutoza w’Amavubi ku kongererwa amasezerano

Igisubizo kirimo urujijo cy’umutoza w’Amavubi ku kongererwa amasezerano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.