Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi ukekwaho kwica nyakwigendera Nduwamungu Pauline wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uniyemerera ko ari we wabikoze, runatangaza bimwe mu byo yavugiye mu ibazwa rye.
Ni nyuma yuko hari abatawe muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline wari utuye i Rukumberi mu Karere ka Ngoma, wishwe ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 14 Ugushyingo, urupfu rwe rukamenyekana bucyeye bwaho tariki 15, aho igihimba cye cyabonetse mu kimoteri cyo mu rugo rwe.
Umutwe wa nyakwegendera wari waciwe, na wo waje kuboneka nyuma y’iminsi ibiri, ukuwe mu musarani wo mu rugo rwe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rutangaza ko mu batawe muri yombi, umwe muri bo yaje kwemera ko ari we wishe nyakwigendera, wanavuze icyatumye amuca umutwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “abajijwe impamvu yamwishe akamuca umutwe, yisobanuye avuga ko yagira ngo atazafatwa ngo kuko yabwiwe ko mu mboni z’uwishwe hasigaramo ifoto y’uwamwishe iyo yamwishe barebana.”
Dr Murangira avuga ko hataramenyekana niba urupfu rwa Pauline rufitanye isano no kuba yari yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo byaba ari ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko hagikomeje iperereza.
Ati “Kugeza ubu ntabwo twakwemeza cyangwa ngo duhakane ko yaba yazize ko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza ni ryo rizabigaragaza.”
Dr Murangira uvuga ko iri perereza riri gukorwa ari ryo rizagaragaza uyu ukekwaho kwica Pauline icyabimuteye, avuga kandi ko hakomeje gushakishwa ababa baramufashije muri iki gikorwa cy’ubunyamaswa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, rukizeza ko ubutabera buzatangwa.
RADIOTV10