Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyavuye mu ibazwa ry’umugore uregwa kwica umugabo nyuma yo kuvana mu kabari

radiotv10by radiotv10
06/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Icyitonderwa: Ifoto ntifitanye isano n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri interineti

Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 33 y’amavuko ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 34 babanaga mu Murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, mu ibazwa rye; yabwiye ubushinjacyaha ko nyakwigendera ari we wabanje kumukubita urushyi ubwo bari bavuye gusangira inzoga mu kabari, na we akamukubita agafuni agahita apfa.

Uyu mugore akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye rwakiriye dosiye y’ikirego aregwamo muri iki cyumweru, kugira ngo ruzayiregera Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Ni dosiye iregwamo umugore w’imyaka 33 y’amavuko, ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 34, aho icyaha akekwaho cyabaye mu ijoro ryo ku ya 28 z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2024.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mwiba mu Kagari ka Nyabitare, Umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, nyuma yuko nyakwigendera n’umugore we bari babanje gusangira inzoga.

Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa avuga ko yari yasangiye n’umugabo we inzoga mu kabari, bagera mu rugo nijoro bagatongana; umugabo akamukubita urushyi na we agafata agafuni akakamubita mu musaya.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Icyaha kiregwa uyu mugore, nikiramuka kimuhamye, azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biyteganywa n’ingingo ya 107 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Iyi ngingo ifite umutwe ugira uti “Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa” ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 16 =

Previous Post

Igisubizo cya RDF ku bakeka ko kugira ingabo nyinshi hanze byatuma Abanyarwanda batarindwa bihagije

Next Post

Menya udushya twagaragaye muri tombola y’Igikombe cy’Isi cy’Ama-Club

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya udushya twagaragaye muri tombola y’Igikombe cy’Isi cy’Ama-Club

Menya udushya twagaragaye muri tombola y’Igikombe cy’Isi cy’Ama-Club

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.