Perezida Paul Kagame yakiriye Abambasaderi bane baje guhagarararira Ibihugu byabo mu Rwanda, barimo uwa Brazil, wavuze ko yifuza kubona amwe mu makipe y’iwabo nk’Igihugu giteye imbere muri ruhago, yambaye ‘Visit Rwanda’.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025, aho Umukuru w’u Rwanda yakiriye aba Badipolomate mu Biro bye muri Village Urugwiro, bakamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda.
Ambasaderi Irene Vida Gala wa Brazil, yavuze ko yifuza kwagura imikoranire y’Igihugu cye n’u Rwanda isanzwe ihagaze neza byumwihariko mu buhinzi.
Yagize ati “Mfite inzozi kandi, izo nzozi zanjye ni ukuzabona Visit Rwanda kuri imwe mu makipe yo muri Brazil. Dufite amakipe akomeye cyane mu bijyanye n’umupira w’amaguru, kubera iki rero tutagira Visit Rwanda ku myambaro y’amwe mu makipe yacu? Ikindi Brazil ikomeye cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, rero turifuza gukorana n’u Rwanda muri uru urwo rwego.”
U rwanda na Brazi bisanzwe bifitanye imikoranire, ndetse muri uyu mwaka mu kwezi kwa karindwi Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu buhinzi n’ubworozi.
Ambasaderi mushya w’u Bufaransa, Aurélie Royet-Gounin na we washyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Igihugu cye mu Rwanda, asimbuye Antoine Anfré, yavuze ko yiteguye gukomereza aho mugenzi we yari agejeje.
Ati “Dufite umubano umaze igihe kirekire dukorana mu bintu byinshi cyane. Perezida wa Repubulika yansabye kuwushimangira, Nzakomereza aho mugenzi wanjye Antoine Anfré yari agejeje, dufite byinshi dukoranaho birimo ubutabera, kurwanya umuco wo kudahana no gupfobya no guhakana Jenoside mu Bufaransa, ni igikorwa twiyemeje kuva ku ruzinduko rwa Perezida Macron mu 2021, ariko hari n’izindi nzego z’imikoranire harimo ubuzima, guhugurana, inzego za gisirikare dushaka ko imikoranire irushaho kwiyongera, hari ibikorwa byinshi birimo guteza imbere ururimi rw’igifaransa, nabibona ko hari amahirwe.”
Yakomeje agira ati “Nishimiye ko ngiye gukorera mu Gihugu cyubahiriza uburenganzira bw’abagore kuko ni ingingo ikomeye mu Bufaransa no kuri njye ubwanjye kandi nizeye kwigira ku Rwanda uburyo rubishyira mu bikorwa.”
Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda, Casper Stenger Jensen ubaye uwa mbere ugize icyicaro mu Rwanda ahagarariye Igihugu cye, yavuze ko abyisimiye ndetse ko kimwe mu byo azibandaho, ari uguteza imbere ishoramari hagati y’Ibihugu byombi.
Ati “Ni ibyagaciro kuba ndi hano aho Denmark yafunguye ambasade nshya i Kigali ndetse nkaba ndi Ambasaderi wa mbere uzakorera inshingano ze hano. Ubufatanye hagati, ubufatanye hagati y’u Rwanda ndetse na Denmark bwakomeje gutera imbere mu myaka mike ishize aho ndetse iyi mikoranire iri kugenda itera imbere mu buryo bushimishije, aho turi kugerageza kureba inzego nshya twagiranamo imikoranire. Ubu rero kimwe mu byo dushyize imbere ni uburyo twakongera ishoramari mu bucuruzi bubyara inyungu hagati y’Ibihugu byombi.”
Undi washyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zo guhagararira igihugu cye, ni AbdelAziz Elsaid Shahin uhagarariye Misiri. U Rwanda na Misiri biheruka gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ndetse n’ubucuruzi.





Emelyne MBABAZI
RADIOTV10