Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yongeye kwandika amateka, ahura na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin mu biganiro byari bitegerejwe na benshi, aho impande zombi zavuze ko ibiganiro byabo byagenze neza.
Aba Bakuru b’Ibihugu bitajya imbizi, bahuriye muri Alaska mu ijoro ryacyeye, aho Perezida Trump yakiriwe na mugenzi we Putin.
Ubwo berecyezaga ahabereye ibiganiro, Trump yatwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Limousine itwara Perezida wa US izwi nka ‘Beast’ yaturutse muri America, ndetse ajyana na mugenzi we Putin, aho abasesenguzi bavuga ko Trump atari kugenda mu modoka yo mu Burusiya ku bw’umutekano we.
Aba Bakuru b’Ibihugu byombi bamaze iminota icumi bari kumwe mu modoka, mu gihe bivugwa ko imodoka yagombaga gutwara Putin yari imutegereje ikaza kugendera aho.
Nyuma y’ibiganiro, Putin yatangije ikiganiro bagiranye n’itangazamakuru atasubijemo ibibazo byinshi by’abanyamakuru bamubazaga ku by’intambara yo muri Ukraine.
Putin yavuze ko iyi nama yamuhuje na mugenzi we Trump, idakwiye gufatwa nk’iy’amateka, ahubwo ko “yari ngombwa” nyuma y’imyaka y’ingorane zatumye badahura.
Yavuze ko ibyo bagezeho kuri iyi nshuro bishobora kuba intambwe nziza iganisha ku nzira yageza ku amahoro muri Ukraine.
Trump ubwo yafataga ijambo, yavuze ko iyi nama, yabaye “Iy’ingirakamaro mu buryo budasanzwe.”
Gusa yatangaje ko hakiri imbogamizi imwe ikomeye cyane yo kugera ku mahoro, ariko ntiyagira byinshi ayitangazaho. Yavuze ko nta mugambi runaka bigeze bumvikanaho, icyakora ko ari bugufi bakagira icyo bageraho.
Trump yizeje ko agiye kugirana ibiganiro n’abo mu Muryango wa NATO ndetse n’Abanyaburayi, kuri gahunda igamije kurangiza intambara imaze igihe muri Ukraine yashojwe n’u Burusiya.
Aba Bakuru b’Ibihugu by’ibihangange, kandi basoje ikiganiro, bavuga ko vuba bazahurira i Moscow, ahategerejwe ibiganiro bizabahuza bombi na mugenzi wabo wa Ukraine.
Mbere yo guhura, Perezida Trump yari yagaragaje ko afite impungenge ko ibiganiro agiye kugirana na Putin bishobora kutagira icyo bigeraho.
Abanyaburayi batari bishimiye iby’uku guhura, bavugaga ko Trump atagomba kugira icyo yumvikanaho na Putin mu gihe ibiganiro byabo bitarimo mugenzi wabo Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, kuko byaba ari nk’ubugambanyi.


RADIOTV10