Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ingenzi wamenya ku mutoza w’umunyabigwi ku Isi watangaje igihe azahagararira gutoza Igihugu atoza

radiotv10by radiotv10
22/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ingenzi wamenya ku mutoza w’umunyabigwi ku Isi watangaje igihe azahagararira gutoza Igihugu atoza
Share on FacebookShare on Twitter

Didier Deschamps yakoze amateka yo kuba uwa gatatu mu mateka watwaye igikombe cy’Isi nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza, aho agiconga ruhago yagitwaye mu 1998, yongera kugitwara nk’umutoza muri 2018, ariko agiye guhagarika gutoza ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa. Twibukiranye bimwe mu bigwig bye.

Didier Deschamps usanzwe atoza ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, watangaje ko atazakomezanya n’iyi kipe nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, canada ndetse na Mexique.

Ikirangirire mu mwuga wo gukina ndetse no gutoza umupira w’amaguru Didier Deschamps w’imyaka 56 ni we umaze igihe kinini atoza ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa batazira (Les Bleus), kuko ari ku ntebe y’ubutoza kuva muri 2012, Deschamps yayifashije kwegukana igikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, ndetse anagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar, yanayihesheje kugera ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 yabereye mu Bufaransa.

Didier Deschamps yahoze ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa akaba yarakinaga mu kibuga hagati yugarira.

Uyu mugabo yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa gatatu mu mateka, watwaye igikombe cy’Isi nk’umukinnyi kuko yabikoze mu 1998 nyuma yongera kugitwara nk’umutoza muri 2018, yaje akurikira Umunya- Brazil Mario Zagallo ndetse na Franz Beckenbauer ukomoka mu Budage.

Didier Deschamps yasimbuye Laurent Blanc nyuma yuko ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa inaniwe kugera muri 1/4 cy’irangiza cya Euro ya 2012. Ubwo Deschamps yafataga iyi kipe yayihesheje kubona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brazil, aho Les Bleus yasezerewe n’ikipe y’Igihugu y’u Budage muri 1/4 cy’irangiza.

Muri 2016 yafashije ikipe y’u Bufaransa kugera ku mukino wa nyuma wa Euro yabereye mu Bufaransa, ariko itsindwa ku mukino wa nyuma n’ikipe y’Igihugu ya Portugal mu minota y’inyongera.

Mbere yo gutoza u Bufaransa, Didier Deschamps yanyuze mu makipe akomeye arimo Monaco, Juventus na Marseille, nk’umukinnyi kandi afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku rwego rw’imbere mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga kuko yatwaye ibikombe 14 harimo ibikombe bibiri bya Champions League yatwaranye na Marseille na Juventus, ndetse n’igikombe cya FA Cup yatwaranye n’ikipe ya Chelsea.

Didier Deschamps wakinaga mu kibuga hagati yugarira yakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa imikino 103, akaba yari na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatwaye igikombe cy’Isi mu 1998 ndetse na Euro yo muri 2000.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 4 =

Previous Post

Inkuru y’akababaro: Umunyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda Jean Lambert Gatare yitabye Imana

Next Post

Umushumba wa Kiliziya ku Isi bwa mbere yagaragaye mu ruhame kuva yaremba

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere
MU RWANDA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umushumba wa Kiliziya ku Isi bwa mbere yagaragaye mu ruhame kuva yaremba

Umushumba wa Kiliziya ku Isi bwa mbere yagaragaye mu ruhame kuva yaremba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.