Didier Deschamps yakoze amateka yo kuba uwa gatatu mu mateka watwaye igikombe cy’Isi nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza, aho agiconga ruhago yagitwaye mu 1998, yongera kugitwara nk’umutoza muri 2018, ariko agiye guhagarika gutoza ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa. Twibukiranye bimwe mu bigwig bye.
Didier Deschamps usanzwe atoza ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, watangaje ko atazakomezanya n’iyi kipe nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, canada ndetse na Mexique.
Ikirangirire mu mwuga wo gukina ndetse no gutoza umupira w’amaguru Didier Deschamps w’imyaka 56 ni we umaze igihe kinini atoza ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa batazira (Les Bleus), kuko ari ku ntebe y’ubutoza kuva muri 2012, Deschamps yayifashije kwegukana igikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, ndetse anagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar, yanayihesheje kugera ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 yabereye mu Bufaransa.
Didier Deschamps yahoze ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa akaba yarakinaga mu kibuga hagati yugarira.
Uyu mugabo yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa gatatu mu mateka, watwaye igikombe cy’Isi nk’umukinnyi kuko yabikoze mu 1998 nyuma yongera kugitwara nk’umutoza muri 2018, yaje akurikira Umunya- Brazil Mario Zagallo ndetse na Franz Beckenbauer ukomoka mu Budage.
Didier Deschamps yasimbuye Laurent Blanc nyuma yuko ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa inaniwe kugera muri 1/4 cy’irangiza cya Euro ya 2012. Ubwo Deschamps yafataga iyi kipe yayihesheje kubona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brazil, aho Les Bleus yasezerewe n’ikipe y’Igihugu y’u Budage muri 1/4 cy’irangiza.
Muri 2016 yafashije ikipe y’u Bufaransa kugera ku mukino wa nyuma wa Euro yabereye mu Bufaransa, ariko itsindwa ku mukino wa nyuma n’ikipe y’Igihugu ya Portugal mu minota y’inyongera.
Mbere yo gutoza u Bufaransa, Didier Deschamps yanyuze mu makipe akomeye arimo Monaco, Juventus na Marseille, nk’umukinnyi kandi afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku rwego rw’imbere mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga kuko yatwaye ibikombe 14 harimo ibikombe bibiri bya Champions League yatwaranye na Marseille na Juventus, ndetse n’igikombe cya FA Cup yatwaranye n’ikipe ya Chelsea.
Didier Deschamps wakinaga mu kibuga hagati yugarira yakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa imikino 103, akaba yari na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatwaye igikombe cy’Isi mu 1998 ndetse na Euro yo muri 2000.
Aime Augustin
RADIOTV10