Igisirikare Israel cyatangaje ko cyatangiye ibitero bya rutura byo mu kirere ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah, biri mu majyepfo ya Liban.
Mu itangazo ryanyujijwe kuri televiziyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, umuvugizi w’Ingabo za Israel, Daniel Hagari, yatanze impuruza ku baturage batuye hafi y’ibirindiro by’umutwe wa Hezbollah kuhava vuba na bwangu.
Abajijwe niba ingabo za Israel zishobora kwinjira ku butaka bwa Liban byeruye, Umuvugizi w’igisirikare, Daniel Hagari yagize ati “Tuzakora igikenewe cyose kugira ngo abaturage bo mu majyaruguru ya Israel bahunze, basubire mu byabo ni cyo cyihutirwa muri iyi ntambara Israel iri kurwana.”
Hagari avuga ko mu myaka myinshi ishize Hezbollah yakwije intwaro, zirimo na za misile ziraswa kure, mu nzu n’inyubako ziri mu majyepfo ya Liban, asaba abaturage baho kujya kure y’izo nyubako.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, nibwo Hezbollah yarashe ibisasu byinshi bya misile muri Israel, ndetse Hezbollah ivuga ko yarashe ku birindiro by’ingabo za Israel, ndetse Igisirikare cya Israel cyahise gitangaza ko kizihorera vuba kuri icyo gitero.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, indege z’intambara za Israel zatangiye ibitero bikomeye ku mijyi iri mu majyepfo ya Liban ndetse ngo bizakomereza mu majyaruguru, nk’uko Umuvugizi w’ingabo za Israel, yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongerereza Reuters.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10