Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ibyitezwe mu giterane gitegerejwe mu Rwanda kibaye bwa mbere mu mateka y’Isi

radiotv10by radiotv10
26/02/2025
in IMYIDAGADURO
0
Ibyitezwe mu giterane gitegerejwe mu Rwanda kibaye bwa mbere mu mateka y’Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hagiye kubera igitarerane cyiswe ‘Gather 25’ kizahuza abaturutse ku Isi yose kigamije gufasha abayituye kumenya Yezu Kristo dore abatarakiriye agakiza baruta abakakiriye, aho giterejwemo amasengesho azamara amasaha 25.

Abateguye iki giterane, bavuga Abakristu bari ku Isi ari miliyari ebyiri gusa, mu gihe abatarakiriye Yesu Kristu bagera muri miliyari eshatu, ku buryo hakenewe imbaraga zo gutuma n’aba bandi baba abo mu muryango wa Yezu Kristu.

Iki giterane kizaba ku wa Gatandatu tariki 01 Werurwe 2025, kizajya kiba buri myaka ibiri, nk’uko bitangazwa n’abagiteguye, ndetse ku nshuro yacyo ya mbere kikazabera i Kigali mu Rwanda muri BK Arena.

Charles Mugisha, umushumba w’Itorero ‘New Life Bible Church’ uri muri komite yateguye iki giterane, yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe kugira ngo rwakire iki giterane, kuko ari Igihugu kiri muri Afurika hagati.

Ati “Ariko ukuyemo n’icyo, nari mu bantu bateguye Gather 25 kandi ndi Umunyarwanda mbasaba ko bareka ikabera iwacu mu Rwanda, barabyemera ariko na bo bagenzuye basanga ntakibazo yabera muri BK Arena cyane ko yujuje ibyangombwa.”

Avuga ko hazakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho rya AI (Artificial Intelligence) ku buryo umuntu wese aho azaba ari ku isi hose azabasha kumva ibiri kubera mu giterane mururimi rwe.

Biteganyijwe kandi ko hazafatwa amasaha atatu, aho isi yose izaba ireba ibirimo kubera muri BK Arena, na ho andi masaha hakazerekanwa uko bizaba bimeze mu bindi Bihugu n’ahandi hazabera iki giterane mpuzamahanga.

Ati “Itorero ryo ku isi yose rizafata umwanya wo kusenga no kuramya Imana amasaha 25 ariko hazafatwa amasaha atatu guhera saa kumi n’imwe zo kuri uyu wa Gatandatu aho amaso y’Isi yose televiziyo zose bazaba areba ibiri kubera muri BK Arena izaba yabaye nka sitidiyo iri kwereka Isi yose ibiri kuhabera.

Iki giterane kandi kizaririmbamo abahanzi, barimo abasanzwe bafite amazina azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Uwimana Aimé, Fabrice and Maya, Chryso Ndasingwa, Kolari True Promises, Apostle Apollinaire & Jeannette, Prosper Nkomezi, New Life Band, Watoto Children’s Choir yo muri Uganda, na Tim Godfrey wo muri Nigeria.

Habaye ikiganiro n’itangazamakuru gitegura iki giterane
Pastor Mugisha avuga ko ari umugisha u Rwanda ruzaba rugize

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − thirteen =

Previous Post

U Rwanda rwagize icyo rubwira u Bwongereza ku kugaragaza uruhande bwahisemo mu bya Congo

Next Post

Abantu bataramenyekana biraye mu matungo y’umuturage bayakorera ubugome bukabije

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abantu bataramenyekana biraye mu matungo y’umuturage bayakorera ubugome bukabije

Abantu bataramenyekana biraye mu matungo y’umuturage bayakorera ubugome bukabije

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.