Mu Rwanda hagiye kubera igitarerane cyiswe ‘Gather 25’ kizahuza abaturutse ku Isi yose kigamije gufasha abayituye kumenya Yezu Kristo dore abatarakiriye agakiza baruta abakakiriye, aho giterejwemo amasengesho azamara amasaha 25.
Abateguye iki giterane, bavuga Abakristu bari ku Isi ari miliyari ebyiri gusa, mu gihe abatarakiriye Yesu Kristu bagera muri miliyari eshatu, ku buryo hakenewe imbaraga zo gutuma n’aba bandi baba abo mu muryango wa Yezu Kristu.
Iki giterane kizaba ku wa Gatandatu tariki 01 Werurwe 2025, kizajya kiba buri myaka ibiri, nk’uko bitangazwa n’abagiteguye, ndetse ku nshuro yacyo ya mbere kikazabera i Kigali mu Rwanda muri BK Arena.
Charles Mugisha, umushumba w’Itorero ‘New Life Bible Church’ uri muri komite yateguye iki giterane, yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe kugira ngo rwakire iki giterane, kuko ari Igihugu kiri muri Afurika hagati.
Ati “Ariko ukuyemo n’icyo, nari mu bantu bateguye Gather 25 kandi ndi Umunyarwanda mbasaba ko bareka ikabera iwacu mu Rwanda, barabyemera ariko na bo bagenzuye basanga ntakibazo yabera muri BK Arena cyane ko yujuje ibyangombwa.”
Avuga ko hazakoreshwa ikoranabuhanga rigezweho rya AI (Artificial Intelligence) ku buryo umuntu wese aho azaba ari ku isi hose azabasha kumva ibiri kubera mu giterane mururimi rwe.
Biteganyijwe kandi ko hazafatwa amasaha atatu, aho isi yose izaba ireba ibirimo kubera muri BK Arena, na ho andi masaha hakazerekanwa uko bizaba bimeze mu bindi Bihugu n’ahandi hazabera iki giterane mpuzamahanga.
Ati “Itorero ryo ku isi yose rizafata umwanya wo kusenga no kuramya Imana amasaha 25 ariko hazafatwa amasaha atatu guhera saa kumi n’imwe zo kuri uyu wa Gatandatu aho amaso y’Isi yose televiziyo zose bazaba areba ibiri kubera muri BK Arena izaba yabaye nka sitidiyo iri kwereka Isi yose ibiri kuhabera.
Iki giterane kandi kizaririmbamo abahanzi, barimo abasanzwe bafite amazina azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Uwimana Aimé, Fabrice and Maya, Chryso Ndasingwa, Kolari True Promises, Apostle Apollinaire & Jeannette, Prosper Nkomezi, New Life Band, Watoto Children’s Choir yo muri Uganda, na Tim Godfrey wo muri Nigeria.


Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10