Perezida Paul Kagame uri i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Inama yiga ku iterambere rirambye, yavuze ko hari byinshi byiyemezwa na za Guverinoma mu kuganisha abaturage muri iri terambere, ariko bikaba bihabanye n’ibyo zikora, ahubwo bigasiga abantu mu mpaka z’urudaca no kwitana bamwana.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iyi nama izwi nka ‘Abu Dhabi Sustainability Week Summit’, yitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye, barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, ndetse n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kuba abantu basuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’iterambere rirambye.
Ati “Ariko ikibabaje ni uko icyerekezo cy’iterambere rirambye cyiyemejwe cyitaragera ku byasezeranyijwe abantu, byumwihariko muri Afurika. Ibyiyemezwa muri Politiki ntibihura n’ibikorwa, bikadusiga mu mpaka z’urudaca ndetse no kwitana bamwana.”
Yavuze ko imirongo na gahunda bishyirwaho, rimwe na rimwe biba bitajyanye n’uko ibintu byifashe mu Bihugu bimwe na bimwe, ku buryo byatuma iryo terambere ryifuzwa rigerwaho byumwihariko mu Bihugu biri mu nzira y’amajyambere kubera ubushobozi bwabyo.
Ati “Iterambere rirambye ryatweretse ko dufite imikoro y’ingenzi: tugomba kwihuta mu iterambere, tubijyana no mu kubaka ubukungu butangiza ikirere.”
Yavuze ko kugira ngo izi ntego zombi zigerweho, “biradusaba gukoresha ikoranabuhanga rihendutse, ryagutse kandi risigasira ubukungu. Uburyo u Rwanda rwahisemo mu kugana kuri iri terambere rirambye, bwose bugendera kuri ibi, kandi ntibugire uwo buheza, kwishakamo ubushobozi ndetse no gukorana n’abandi.”
Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho urubuga rwagutse rworohereza ishoramari ndetse hagashyirwaho n’amategeko atabaremereye ajyanye n’imisoro, na politiki zorohereza abashaka kuza gukorera mu Rwanda no kuhimukira.
Yagaragaje bimwe mu byakozwe mu Rwanda mu korohereza abaturage kugana ku iterambere rirambye, birimo ikoranabuhanga ryashyizwe mu buhinzi ribafasha ababukora gukurikirana amakuru y’ibyo bakora, ndetse na Kompanyi ya Zipline ifite utudege tutagira abapilote [Drone] twifashishwa mu kugeza ibikoresho mu mavuriro n’ibitaro.
U Rwanda kandi rwashoye imari mu gukoresha ibinyabiziga by’amashanyarazi aho rwashyizeho inyoroshyo kuba batumiza imodoka zikoresha izi ngufu, ndetse runashyira ikoranabuhanga mu kwishyura mu rwego rwo gutwara abagenzi.
Ati “Ariko turebye ibigenda bigerwaho, bitwereka ko mu gushyira imbere ingufu zisubira ndetse n’ibisubizo by’ikoranabuhanga, ari ingenzi, kandi byafasha Afurika mu guteza imbere urwego rw’inganda rwayo.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite byinshi byo gukora, kuko abawutuye bazikuba inshuro ebyiri mu mwaka wa 2050, ariko ko nanone ari n’amahirwe kuri wo.
Ati “Uyu muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, usobanuye ubukungu bwacu ugomba no kujyana n’ubwiyongere bw’ibyo bakenera nk’amazi, ibiribwa, ingufu [nk’amashanyarari] ndetse n’imirimo.”
Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ari ryo rizazamura ibi byose, byumwihariko rikifashishwa mu kwagura urwego rw’Ingufu rugira uruhare runini mu iterambere.
RADIOTV10