Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyo abafana bakoreye kizigenza wa Football ku Isi ntawabikekaga

radiotv10by radiotv10
20/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyo abafana bakoreye kizigenza wa Football ku Isi ntawabikekaga
Share on FacebookShare on Twitter

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Lionel Messi yavugirijwe induru n’abafana b’ikipe ye ya Paris Saint Germain, bamugaragariza ko batamwishimiye, mbere y’uyu mukino iyi kipe yanatsindiwemo iwayo na Rennes ibitego 2-0.

Ibitego byatsinzwe na Karl Toko Ekambi ndetse na Arnaud Kalimuendo byatumye iyi PSG itakaza umukino, gusa abafana b’iyi kipe beretse Lionel Messi, watwaye igikombe cy’isi cya 2022, ko batamwishimiye bigendanye n’uburyo yitwaye ku mukino basezerewemo na Bayern Munich muri 1/8 cya UEFA Champions League ku ya 8 Werurwe 2023.

Ubwo hasomwaga izina rya Messi ndetse rikerekanwa kuri Televiziyo muri Stade mbere y’umukino, humvikanye amajwi y’abafana azomera Kizigenza Lionel Messi w’imyaka 35 kuri ubu.

Uyu Messi, waje muri iyi kipe ya Paris Saint Germain muri 2021, abenshi bumvaga ko ari cyo kintu iyi kipe yaburaga kugira ngo ibe yatwara Champions League.

Kuvamo muri iryo rushanwa kandi amasezerano ya Messi akaba ari kugana ku musozo, bisa n’aho ari yo yari amahirwe ya nyuma kuri uyu munya Argentine yo kuba yafasha iyi kipe gutwara iki gikombe itari yatwara na rimwe mu mateka yayo.

Ugutsindwa na Rennes bivuze ko ari ubwa mbere PSG itsindiwe mu rugo muri Shampiyona kuva yatozwa na Christophe Galtier, byakuyeho agahigo k’imikino 35 yari imaze idatsindirwa kuri Stade yayo, Parc des Princes muri Shampiyona.

Iyi PSG, mbere y’umukino yaraye itsinzwe, ikaba yari yarabonye amanota 35 muri 39 yakiniye ari yo yakiriye, bivuze ko yari yaratsinzemo imikino 11 inganyamo 2.

Paris Saint Germain ikaba ikiri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona aho irusha Marseille, iyikurikiye, amanota 7.

Lionel Messi, mu ikipe ya Paris Saint Germain, akaba yari amaze iminsi 700 adatsindirwa mu rugo muri Shampiyona.

Cedric KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 3 =

Previous Post

Umubare w’ibihangange byakanyujijeho muri ruhago bazaza mu Rwanda mu cy’Isi watangajwe

Next Post

Abanyapolitiki bazwi mu Rwanda bagiye impaka ku ngiko ikomeye rubura gica

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyapolitiki bazwi mu Rwanda bagiye impaka ku ngiko ikomeye rubura gica

Abanyapolitiki bazwi mu Rwanda bagiye impaka ku ngiko ikomeye rubura gica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.