• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyo abafana bakoreye kizigenza wa Football ku Isi ntawabikekaga

radiotv10by radiotv10
20/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyo abafana bakoreye kizigenza wa Football ku Isi ntawabikekaga
Share on FacebookShare on Twitter

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Lionel Messi yavugirijwe induru n’abafana b’ikipe ye ya Paris Saint Germain, bamugaragariza ko batamwishimiye, mbere y’uyu mukino iyi kipe yanatsindiwemo iwayo na Rennes ibitego 2-0.

Ibitego byatsinzwe na Karl Toko Ekambi ndetse na Arnaud Kalimuendo byatumye iyi PSG itakaza umukino, gusa abafana b’iyi kipe beretse Lionel Messi, watwaye igikombe cy’isi cya 2022, ko batamwishimiye bigendanye n’uburyo yitwaye ku mukino basezerewemo na Bayern Munich muri 1/8 cya UEFA Champions League ku ya 8 Werurwe 2023.

Ubwo hasomwaga izina rya Messi ndetse rikerekanwa kuri Televiziyo muri Stade mbere y’umukino, humvikanye amajwi y’abafana azomera Kizigenza Lionel Messi w’imyaka 35 kuri ubu.

Uyu Messi, waje muri iyi kipe ya Paris Saint Germain muri 2021, abenshi bumvaga ko ari cyo kintu iyi kipe yaburaga kugira ngo ibe yatwara Champions League.

Kuvamo muri iryo rushanwa kandi amasezerano ya Messi akaba ari kugana ku musozo, bisa n’aho ari yo yari amahirwe ya nyuma kuri uyu munya Argentine yo kuba yafasha iyi kipe gutwara iki gikombe itari yatwara na rimwe mu mateka yayo.

Ugutsindwa na Rennes bivuze ko ari ubwa mbere PSG itsindiwe mu rugo muri Shampiyona kuva yatozwa na Christophe Galtier, byakuyeho agahigo k’imikino 35 yari imaze idatsindirwa kuri Stade yayo, Parc des Princes muri Shampiyona.

Iyi PSG, mbere y’umukino yaraye itsinzwe, ikaba yari yarabonye amanota 35 muri 39 yakiniye ari yo yakiriye, bivuze ko yari yaratsinzemo imikino 11 inganyamo 2.

Paris Saint Germain ikaba ikiri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona aho irusha Marseille, iyikurikiye, amanota 7.

Lionel Messi, mu ikipe ya Paris Saint Germain, akaba yari amaze iminsi 700 adatsindirwa mu rugo muri Shampiyona.

Cedric KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 8 =

Previous Post

Umubare w’ibihangange byakanyujijeho muri ruhago bazaza mu Rwanda mu cy’Isi watangajwe

Next Post

Abanyapolitiki bazwi mu Rwanda bagiye impaka ku ngiko ikomeye rubura gica

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Abanyapolitiki bazwi mu Rwanda bagiye impaka ku ngiko ikomeye rubura gica

Abanyapolitiki bazwi mu Rwanda bagiye impaka ku ngiko ikomeye rubura gica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.