Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyo Apôtre Yongwe yatangaje agisohoka i Mageragere n’ibyamuranze mu Igororero

radiotv10by radiotv10
21/03/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibyo Apôtre Yongwe yatangaje agisohoka i Mageragere n’ibyamuranze mu Igororero
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi w’Imana Apôtre Yongwe wahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya agahanishwa igifungo gisubitse, nyuma yo gusohoka mu Igororero, yavuze ko mu bikorwa bye hari ibyo agiye guhindura kugira ngo bitazongera kumuganisha mu byaha, avuga ko yanakomeje umurimo we w’ivugabutumwa wafashije imfungwa nyinshi zigakizwa.

Harelimana Joseph wamenyekanye nka Apôtre Yongwe, yasohotse mu Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, nyuma y’umunsi umwe asomewe icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamuhamije icyaha, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse n’ihazabu y’Ibihumbi 750 Frw.

Akimara kuva mu Igororero, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga imigambi mishya asohokanye, irimo kugira ibyo ahindura mu bikorwa bye byatumye akurikiranwaho iki cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Yifashishije bimwe mu bikubiye mu ijambo ry’Imana, Yongwe yavuze ko “Bibiliya iravuga ngo cyera nkiri umwana muto navugaga nk’abana bato, ariko maze gukura ntangira kuvuga iby’abantu bakuru.”

Akomeza agira ati “Amashusho atari ngombwa sinzayakora, ariko abwiriza ubutumwa bwiza, yubaka Abanyarwanda; niteguye kuyakora.”

Ku bijyanye n’amaturo yanashingiweho mu guhamwa n’iki cyaha, Yongwe, yavuze ko na yo agiye kuyitwararikaho, gusa ngo ntazabura kuyakira, kuko ituro risanzwe ryemewe.

Yagize ati “Na hariya twari turi ituro riratangwa, ikibazo si amaturo, ahubwo umurongo ritangwamo ni uwuhe? uwo Abapasitori bariha ni uwuhe?”

Uyu muvugabutumwa washinjwaga kuba yarakaga abantu amaturo abizeza ko Imana izabakorera ibitangaza ariko bagategereza bagaheba, yavuze ko uburyo yakiraga amaturo ari bwo bugiye guhinduka, ariko ko ntakizamubuza gukomeza kuyafata kuko ntakindi cyatunga Umukozi w’Imana. Ati “Amaturo nta muntu uyabuza kuko no mu ndahiro narahiye birimo.”

Apôtre Yongwe wari umaze amezi atanu afunze, yavuze ko iki gihe amaze mu Igororero hari byinshi yize, kandi ko yishimira umusanzu yatanze mu kubwiriza imfungwa n’abagororwa bakunze inyigisho ze.

Yavuze ko mu cyumweru yigishaga iminsi ine, bigatanga umusaruro ushimishije kuko benshi bafashwaga ndetse bakagandukira Imana.

Ati “Washoboraga kubwiriza ukabona abantu maganatatu cyangwa maganatanu barihannye. Ni ikintu gikomeye utasuzugura kandi numvaga ko ndi mu murimo w’Imana.”

Yongwe yavuze ko gufungwa kwe bitamuciye intege ngo bibe byamujyana kure y’Imana, ahubwo ko byatumye arushaho kuyegera, kandi ko bizamufasha mu bikorwa bye by’ivugabutumwa agiye guhita akomeza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + nine =

Previous Post

Menya aho gahunda yo kuzohereza mu Rwanda abimukira bavuye mu Bwongereza igeze

Next Post

Afurika y’Epfo: Hatangajwe impamvu abagore 90% bumva badatekanye igihe batari kumwe n’abagabo

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Afurika y’Epfo: Hatangajwe impamvu abagore 90% bumva badatekanye igihe batari kumwe n’abagabo

Afurika y'Epfo: Hatangajwe impamvu abagore 90% bumva badatekanye igihe batari kumwe n’abagabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.