Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ibyo kumenya biteye amatsiko ku mutunganyamuziki wasize amarira mu myidagaduro Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
29/07/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Ibyo kumenya biteye amatsiko ku mutunganyamuziki wasize amarira mu myidagaduro Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Muri iki cyumweru, mu myidagaduro yo mu Rwanda hongeye kumvikana inkuru y’incamugongo ya Karamuka Jean Luc wamamaye nka nka Junior Multisystem witabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Twabakusanyirije byinshi byamuranze mu buzima bwe kuva mu bwana.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Nyakanga 2023 ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Junior Multisystem yitabye Imana. ni inkuru yashenguye benshi by’umwihariko abo mu ruganda rw’imyidagaduro, dore ko nyakwigendera yatunganyije indirimbo zakunzwe n’abatari bacye.

Junior Multisystem yavutse 1992, avukira mu muryango w’abana batandatu akaba uwa gatanu muri bo.

Yakuze yibwira ko azakina umupira w’amaguru, icyakora kubera kuba mu rusengero yagiye akururwa n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yagiye kwiga mu ishuri rya muzika yari arangiwe na mugenzi we umaze kumenyerwa uzwi nka Pastor P.

Junior yamenyekanye cyane agikora indirimbo yise ‘Ndacyariho Ndahumeka’ ya nyakwigendera Jay Polly, aza no gukorera Urban Boys indirimbo zirimo ‘Umwanzuro’, ‘Indahiro’, atangira kumenyekana uko.

Kuwa 30 Werurwe 2019 Junior Multisystem yakoze impanuka ubwo yavaga mu mu birori by’isabukuru ya mushiki we.

Icyo gihe yagonzwe n’imodoka imuturutse inyuma, icyakora aza kuyirokoka ariko arakomereka bikabije ku buryo byamuviriyemo gucibwa akaboko.

Junior yakoreye indirimbo abahanzi benshi; nka Butera Knowless yanakoreye album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo 10, Oda Paccy, Urban Boys, Tom Close, King James, Amag the Black, Lil G, Uncle Austin, Bruce Melodie, Riderman, Jay Polly nabandi benshi.

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Comments 1

  1. HAGENIMANA Jean de Dieu says:
    2 years ago

    N’aruhukire mu mahoro!!!RIP😭😭😭😭😭

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 18 =

Previous Post

Hari inkuru nziza itegereje abifuza gukorera ‘Permis’ ku modoka za ‘Automatique’

Next Post

Perezida w’Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda atangaje ibishobora kudashimisha abafana

Related Posts

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko atwite umwana we wa kane, ari na we wa mbere agiye kubyarana n’umukunzi we, umukinnyi...

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

by radiotv10
17/09/2025
0

Umwongerezakazi Ruby Bhogal wamamaye mu kiganiro kizwi nka Bake Off cyo mu Bwongereza, yahishuye ko yakoranye ubukwe na James Stewart,...

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
15/09/2025
0

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura...

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda atangaje ibishobora kudashimisha abafana

Perezida w’Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda atangaje ibishobora kudashimisha abafana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.