Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, aravugwaho guhohotera umugore we wa kabiri, Annette Murava.
Bishop Gafaranga yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025 nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wirinze kugira byinshi avuga ku byaha bikurikiranywe kuri Bishop Gafaranga, yavuze ko amakuru arambuye azatangazwa mu gihe gikwiye kuko ubu hakiri gukorwa iperereza ry’ibanze. Dr Murangira yagize ati “ni ‘details’ [amakuru arambuye] z’iperereza amaze kubazwa, tuzababwira ibyaha byose aregwa.”
Amakuru twakuye mu nshuti za hafi z’umuryango wa Bishop Gafaranga n’umugore we Annette Murava bafitanye umwana umwe aho batuye mu Karere ka Bugesera, avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi ahohotera umugore we, ariko ntibijye hanze.
Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko Bishop Gafaranga yari amaze igihe akubita umugore we, ndetse akamubwira n’amagambo amukomeretsa, ariko ntibifuze ko bijya hanze, kuko umugore we yarenzagaho ngo adashyira hanze iby’urugo rwabo.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Kumukubita byavuyeho noneho atangira kujya ashaka no kumuniga. Ibyo kumuniga rero bijemo, ni bwo Annette yafashe umwanzuro wo kumujyana muri RIB, ajya gutanga ikirego.”
Bishop Gafaranga yari aherutse gutanga ikiganiro kuri YouTube yumvikana mu magambo yo gucika intege, aho yasaga nk’usezera ku Isi, aho abazi amakuru bavuga ko bishobora kuba yarabiterwaga n’ibyo yikekaga ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora gutabwa muri yombi.
Bishop Gafaranga na Annette Murava bamaranye imyaka ibiri babana nk’umugore n’umugabo, aho bakoze ubukwe muri Gashyantare 2023 bwavuzweho byinshi kubera uburyo bwabaye mu ibanga rikomeye.
Ni umugore wa kabiri, Bishop Gafaranga yari ashatse nyuma yo gutandukana n’umugore babanye bwa mbere banafitanye umwana.
RADIOTV10