Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyo umukinnyi w’umukobwa yakoreye umukunzi we muri ‘Olympic Games’ niyo nkuru igezweho muri iyi mikino

radiotv10by radiotv10
08/08/2024
in AMAHANGA, SIPORO, UDUSHYA
0
Ibyo umukinnyi w’umukobwa yakoreye umukunzi we muri ‘Olympic Games’ niyo nkuru igezweho muri iyi mikino
Share on FacebookShare on Twitter

Umufaransakazi Alice Finot usanzwe ari umukinnyi mu mukino wo gusiganwa ku maguru, uri mu mikino ya Olympic, ubu ni we uri kugarukwaho muri iyi mikino nyuma yo gutungura umukunzi we mu ruhame, agapfukama akamusaba ko bazashyingiranwa.

Alice Finot wasiganwaga mu cyiciro cya metero 3 000 mu masiganwa yabaye ku wa Kabiri, yanaciye agahiro ku Mugabane w’u Burayo kuko ari we wakoresheje ibihe bito mu mateka y’Abanyaburayi aho yakoresheje 8:58.67.

Mu cyiciro yasiganwagamo, umudali wa Zahabu wegukanye na Winfred Yavi wo mu kirwa cya Bahrain, mu gihe imidali ya Silver na Bronce yegukanywe n’Umunya-Kenya ndetse n’Umunya-Uganda.

he gold medal was won by Winfred Yavi of Bahrain, with silver and bronze

Nubwo ategukanye umudari kuko yaje ku mwanya wa kane, ariko ni we wabaye inkuru y’umunsi, ndetse akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu Mufaransakazi Alice Finot asoje iri rushanwa, ubundi akajya guhobera umukunzi we wari mu kivunge cy’abantu benshi, ubundi agahita apfukama akamusaba ko bazashyingiranwa.

Uwo yasabye ko bazashyingiranwa, ni Umunya-Espagne Martínez Bargiela, na we wagaragaje ibyishimo byinshi ubwo umukunzi we yamugezagaho ubu busabe, ubundi bahita basomana umunwa ku wundi.

Si bo ba mbere basabanye kuzashyingiranwa muri iyi mikino iri kubera mu Bufaransa, dore ko babaye aba karindwi, ariko uburyo bo babikoze, bikaba byihariye, ari na yo mpamvu bikomeje kugaruwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki 25 Nyakanga 2024, ubwo haburaga amasaha macye ngo iyi mikino itangire, umukinnyi wa Handball Pablo Simonet na we yasabye umukunzi we Maria Campoy ko bazashyingiranwa ubwo hariho hafatwa ifoto y’urwibutso.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, kandi Umufaransa Sarah Steyaert n’umukunzi we Charline Picon na bo babigenje uko nyuma y’uko bari bamaze kwegukana imidari ya Bronze.

Nyuma y’umunsi umwe, umukinnyi w’Umushinwa w’umukino wa Badminton, Liu Yu Chen na we yambitse impeta umukunzi we Huang Ya Qiong nyuma y’iminota micye yegukanye umudari wa Zahabu.

Yapfukamye amusaba kuzamubera umugabo
Byari ibyishimo bikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + thirteen =

Previous Post

Umuyobozi ukomeye muri Congo yavuze uko Tshisekedi amerewe nyuma yo kuva kwivuriza i Burayi

Next Post

Amakuru agezweho ku mukino wari wazamuye impaka mu Rwanda rwari rwabuze gica

Related Posts

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

by radiotv10
16/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda,...

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

IZIHERUKA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)
MU RWANDA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma ya ‘Rayon Day’ indi kipe yo mu Rwanda igiye gukora umunsi w’ibirori byayo

Amakuru agezweho ku mukino wari wazamuye impaka mu Rwanda rwari rwabuze gica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.