Ku Mugabane w’u Burayi haravugwa ubwoko bushya bwa Covid bwa XEC bushobora kongera guhangayikisha Isi, kubera uburyo bwandura mu buryo bwuhuse.
Ubu bwoko bushya bwagaragaye bwa mbere mu Budage mu kwezi kwa Kamena 2024, bumaze kugera mu Bihugu birenga 13.
Ubu bwoko bushya bwa Covid bufite ubukana bwo hejuru mu gukwirakwira, burimo na bwo ubwoko bubiri, ari bwo KS.1.1 na KP.3.3.
KS.1.1 cyangwa FLiRT ni bwo bukwirakwira cyane, bukaba bukomeje gutuma imibare y’abarwaye Covid yongeye kuzamuka ku Isi, mu gihe
Ubwoko bwa KP.3.3 cyangwa FLuQE bwo buzwiho kugera mu mubiri bukihindagura.
Raporo zikomeje gushyirwa hanze, zigaragaza ko ubu bwoko bwa Covid bwa XEC bwihindagura cyane, bityo ko ari yo mpamvu abantu bakwiye gufata inkingo z’ibanze ndetse z’izitsindagira.
Ikigo cy’Ubuzima mu Bwongereza, cyemeje gutanga ku buntu doze z’urukingo zo gutsindagira (booster) ku bantu bose bashobora kuzahazwa na Covid-19.
Umusesenguzi ku bijyanye na Covid, Mike Honey yanditse ubutumwa kuri X, ko “hari ubwiyongere bukabije bwa XEC mu Denmark no mu Budage.”
Yakomeje agira ati “Ubwoko bushya bwa XEC bukomeje gukwirakwira, kandi biragaragara ko bushobora kongera guteza impunge kubera ubwoko bushya bwa DeFLuQE (KP.3.1.1.).”
Yagaragaje Ibihugu byugarijwe cyane n’ubu bwoko bushya bwa Covid, nka Denmark n’u Budage aho biri ku kigero kiri hagati ya 16% na 17%, ndetse n’u Bwongereza n’u Buholandi biri ku kigero kiri hagati ya 11% na 13%.
Ni mu gihe Urwego Rushinzwe Umutekano mu by’Ubuzima mu Bwongereza UKHSA (UK Health Security Agency), ruvuga ko kororoka k’ubu bwoko bushya bwa Covid, biri ku gipimo gisanzwe.
Ibimenyetso by’ubu bwoko bushya bwa Covid, ni kimwe n’iby’ubusanzwe, birimo ibicurane, guhinda umuriro, kubabara mu muhogo, gucika intege ndetse no kudashaka kurya.
Benshi mu barwaye ubu bwoko, batangira kumererwa neza nyuma y’ibyumweru bicye, ariko kugira ngo umuntu akire burundu, bwo bikaba bimara igihe kinini.
Inzobere zivuga ko inkingo za Covid zisanzwe, zizewe ku kuba abakwandura ubu bwoko bushya, umubiri wabo wabasha guhangana na bwo.
RADIOTV10