Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibyo wamenya ku ndwara y’amaso yandura byihuse yadutse mu Rwanda n’ibyo abantu basabwa

radiotv10by radiotv10
13/05/2024
in MU RWANDA
0
Ibyo wamenya ku ndwara y’amaso yandura byihuse yadutse mu Rwanda n’ibyo abantu basabwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiributsa Abaturarwanda ko indwara y’amaso yandura cyane ikomeje kugaragara kuri bamwe, kikanibutsa abantu ibimenyetso byayo, ndetse n’icyo bakwiye gukora mu gihe hari ubigaragaje, n’uburyo abantu bayirinda.

Hamaze iminsi havugwa indwara y’amaso yandura mu buryo bwihuse, ituma amaso atukura, ndetse igatuma abayirwaye bagira amarira mu maso.

Ni indwara imaze iminsi igaragara ahantu hakunze kuba abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC.

Dr. Edson Rwagasore, Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, avuga ko iyi ndwara iterwa n’agakoko kitwa Adenovirus.

Ati “Ni indwara yandura cyane. Bimwe mu bimenyetso bikunze kurangwa n’iyi ndwara, harimo kokera kw’ijisho, kubyimba kw’amaso, gutukura ku gice cy’umweru cy’ijisho, kugira ibihu mu maso ku buryo utabona neza,…”

Yavuze kandi ko abarwaye iyi ndwara y’amaso, ingohi zabo zifatana mu gihe cya mu gitondo ndetse bakanatinya urumuri.

Ati “Nubwo bwose iyi ndwara yandura cyane, hari uburyo bwo kuyirinda. Muri ubwo buryo, harimo gukaraba intoki ukoresheje amazi n’isabune, harimo kwirinda gusuhuzanya cyangwa guhoberana n’umuntu ufite uburwayi, harimo kudakoresha ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu ufite uburwayi.”

Nanone kandi abantu barasabwa kwirinda kurara ku buriri bumwe n’umuntu ufite ibimenyetso by’iyi ndwara.

Dr. Edson Rwagasore ati “Kutihutira kujya kwa muganga, bishobora kugira ingaruka ku maso. Mu gihe cyose waba ufite kimwe muri ibyo bimenyetso irinde kujya ahantu hateraniye abantu benshi kugira ngo utabanduza, nanone ihutire kujya kwa muganga kugira ngo ubona ubuvuzi bukwiriye.”

Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette; agendeye kuri ubu butumwa bwa RBC, yahise agenera ubutumwa ibigo by’amashuri n’ababyeyi.

Yagize ati “Twihutire kugeza kwa muganga umunyeshuri wagaragayeho ibi bimenyetso by’amaso yandura kandi tumurinde kujya ahateraniye abandi.”

Iyi ndwara kandi ikomeje kuvugwa mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; nko mu Burundi no muri Uganda, aho ikomeje gufata abantu batandukanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 6 =

Previous Post

Habonetse Igihugu gishyigikira icyareze Israel mu Rukiko ruregwamo Ibihugu bihemukira ibindi

Next Post

UPDATE: Hatanzwe umucyo ku ntandaro y’ibibazo bya Interinete ikomeje kugora bamwe

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Hatanzwe umucyo ku ntandaro y’ibibazo bya Interinete ikomeje kugora bamwe

UPDATE: Hatanzwe umucyo ku ntandaro y’ibibazo bya Interinete ikomeje kugora bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.