Igisirikare cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko cyatangiye iperereza ku makuru avuga ko hari intwaro cyoherereje u Burusiya mu ntambara buri kurwana muri Ukraine.
Ni amakuru yari aherutse gutangazwa na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Afurika y’Epfo, avuga ko bafite amakuru yizewe yemeza ko mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Afurika y’Epfo yohereje u Burusiya intwaro n´ibindi bikoresho bya gisirikare mu ntambara buri kurwana muri Ukraine.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko atumva ukuntu ibyo byabayeho kandi nta tegeko yigeze atanga ryo kuzigemura, asaba ko hakorwa iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane ukuri.
Umuvugizi w´igisirikare yabwiye abanyamukuru ko iryo perereza kandi ngo bazashishoza ukuri kugaragaye kose bazagushyira ahabona.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10