Komisiyo ihuriweho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, yatangaje ingengo y’imari n’imigendekere y’umushinga wo kongera kugaragaza imbago z’umupaka uhuza ibi Bihugu byombi.
Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 08 Nzeri 2024 nk’uko abari hafi y’iyi komisiyo babitangarije ikinyamakuru Radio Okapi gikorera muri Congo-Kinshasa.
Uku kongera kugaragaza imbago n’imbizi by’umupaka uhuza Congo na Uganda, bizakorwa ahantu hafite uburebure bw’ibilometero 71 kuva ku musozi wa Sabyinyo, kugeza kuri Pariki ya Bwindi muri Uganda, ndetse no ku ishyamba rya Sarambwe muri Congo.
Hari kandi agace k’umupaka gaherereye mu burasirazuba bwa Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na ko karebwa n’iyi gahunda yo kongera kugaragaza imbago.
Romuald Ekuka Lipopo, Guverineri Wungiye w’Intara ya Kivu ya Ruguru, akaba ari na Komiseri muri iyi Komisiyo, yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe, ugamije guteza imbere no kunoza imikoranire n’imigenderanire hagati y’Ibihugu byombi (Congo na Uganda).
Gusa ingengo y’imari y’amafaranga azakorerwa muri uyu mushinga nk’uko yemejwe n’intumwa z’impande, ntabwo yatangarijwe itangazamakuru.
Imyanzuro yavuye mu nama y’iminsi itatu yahuje izi ntumwa z’Ibihugu byombi, izashyikirizwa Abakuru babyo, kugira ngo ibone gushyirwa mu bikorwa.
RADIOTV10