Nyuma yuko Umunya-Ghana Sulemana Abdul Samed avuzwe ko ari we muntu muremure ku Isi, hahise hagaragara umunyomoza avuga ko nta muntu umusumba ku Isi.
Hari hamaze iminsi hacicikana inkuru z’uyu munya-Ghanda, Sulemana Abdul Samed ko ari we muremure ku Isi ndetse ko hari ibikorwa byinshi asumba nk’inzu.
Umunya-Ethiopia Negewo Jima wahise yinjira muri uru rugamba rw’umuntu usumba abandi ku Isi, yavuze ko akurikije uko yabonye mu mafoto uriya Munyafurika mugenzi we w’Umunya-Ghana, atamusumba.
Yagize ati “Nkurikije uko namubonye mu mafoto, ntabwo ansumba. Niba mutabyemera mumuzane duhagararane murebe.”

Uyu Munya-Ethipia wiyemerera ko ari we muntu muremure utagira umusumba ku Isi, afite uburebure bwa metero 2 na santimetero 25.
Naho Umunya-Ghana byavugwaga ko ari we muremure we yavugaga ko areshya na metero 2,89 ariko bamupimye basanga afite metero 2,23.

RADIOTV10