• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyagushije Perezida Biden imbere y’imbaga cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
02/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyagushije Perezida Biden imbere y’imbaga cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Amashusho agaragaza Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America agwa hasi, akomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Gusa hamenyekanye icyatumye atsitara akagwa hasi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane muri Leta ya Colorado ubwo uyu Mukuru w’Igihugu cy’igihangange yari mu muhango wo gushimira abarangije amasomo y’Igisirikare kirwanira mu kirere.

Muri uyu muhango, Joe Biden yamaze umwanya munini agenda ashimira buri munyeshuri warangije aya masomo mu bagera muri 921, aho yagendaga abakora mu kiganza.

Ubwo yari asoje, yahindukiye atambutse intambwe ya mbere ahita atsitara agwa hasi, abashinzwe umutekano we bahita bamwegura, ahaguruka yitambutsa bigaragara ko nta kibazo kidasanzwe yagize.

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hakwirakwiye amashusho amugaragaza yitura hasi ubwo yari mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo ku basore n’inkumi bashya binjiye mu gisirikare cya… pic.twitter.com/Gu9vcjBTE0

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) June 2, 2023

Mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Biden agihaguruka agahita atunga urutoki, agaragaza ikimuteze.

Ukuriye itumanaho n’itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu (White House), Ben LaBolt yanyujije ubutumwa kuri Twitter, avuga ko Biden ntakibazo yagize, ndetse ko “ameze neza”

Ben LaBolt wagarutse ku cyatumye Biden agwa, yavuze ko “hari agafuka karimo umucanga ubwo yashimiraga abarangije amasomo” ari na ko yatsitabyeho akagwa.

Biden w’imyaka 80 y’amavuko, na we ubwo yari ashyitse ku ngoro ye, ku mugoroba, yagarutse kuri iri sanganya yahuriye na ryo i Colorado.

Mu mvugo yumvikanamo gutebya anaseka, Biden yabwiye abanyamkuru ati “Natezwe n’agafuka karimo umucanga.”

Si ubwa imbere impanuka nk’iyi ibaye kuri Perezida Joe Biden, kuko no muri Werurwe 2021 yanyereye ku madaragi (Escalier) y’indege ye ya Air Force One ubwo yayuriraga imwerecyeje i Atlanta muri Leta ya Georgia, ubwo yari agiye guhura n’imiryango ikomoka muri Asia yagizweho ingaruka n’ubwicanyi bwabereye muri kariya gace.

Uyu mukambwe uherutse gutangaza ko azaniyamamariza manda ya kabiri, icyo gihe bwo yanyereye ubugiragatatu, ariko nabwo nyuma byatangajwe ko yaje kumera neza.

Muri 2021 yari yaguye ku ngazi za Air Force One

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Hari amakuru mashya ku bakinnyi ba Rayon bari banze kujyana na bagenzi babo

Next Post

Ibitamenyekanye ku byavugishije benshi kuri Rayon n’icyakurikiyeho byose bisobanuwe mu ndambure

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Ibitamenyekanye ku byavugishije benshi kuri Rayon n’icyakurikiyeho byose bisobanuwe mu ndambure

Ibitamenyekanye ku byavugishije benshi kuri Rayon n'icyakurikiyeho byose bisobanuwe mu ndambure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

How people stay financially stable

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.